Inkuru ya Eliya. Habyarimana Dan.

Na we aramusubiza ati “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka, mugakurikira Bāli. (1 Abami 18 :18)
Bisobanuye kumvira Imana tutazarimbuka. Ahubwo nidukorera Uwiteka tuzarama. Hari indirimbo y’abana ivuga ngo : Nimushime Uwiteka. Hari n’ijambo rivuga ngo nukorera Imana yawe izaguha Imigisha. None namwe mwihane kandi mugomba kwirinda ibyaha.
Umwanditsi, Habyarimana Dan.
Mana Weee, Dan, Imana Iguhe umugisha kandi Igukurize mu buntu n,imbaraga zayo ukurire mw,ijambo ryayo maze ukomeze ujye utanga izo nkuru hamwe n,indirimbo zizafasha benshi kubw,uko zibahugurira kukwubaha Imana kugirango batazarimbuka. Ngaho komerera mu Mana na Yo Ikujye imbere!
Courage Dan uzavamo mutumishi wa Mungu
Yesu aguhe umugisha Dan, ukomeze ukurire mu Ijambo ry’Imana, uyumvira muri byose kandi uyikorera. Natwe ni wo mugambi. God bless you little Servant of the Almighty
Amen,Dan Imana iguhe umugisha kandi ikomeze ikwagure
Yesu ashimwe ! Ni ukuri Imana yo mu ijuru iguhe umugisha cyane Dan,,kandi ni ukuri Imana yo mu ijuru itubabarire kubwo kuyishyiraho urubanza kdi ikibazo kiri kuri twe.
Urakoze cyane Dan, Imana iguhe imigisha kandi ikomeze kukwagura mu buryo bwose. Uzakurire imbere yayo nka Samuel.