Inkunga Imana itanga Pasitori Bimenyimana Jean Claude

INTEGO : INKUNGA IMANA ITANGA

Zaburi 60:14 14 Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

Zekaliya 4:6-7 6 Aransubiza ati"Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ’Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 7"Wa musozi munini we, wiyita iki ? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ’Nirihabwe umugisha ! Nirihabwe umugisha !’ "

Matayo 27 : 19-20 19 Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati "Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana ?" 20 Arabasubiza ati"Ni ukwizera kwanyu guke : ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ’Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. 21 Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa."

Bibiliya itubwira ko hari umugore w’ umuhanuzi witwaga Deborah, yari umuyisirayeli. Mu gihe cye abanyakanani bari barakandamije abisirayeli, bafite amagare y’’ ibyuma akururwa n’ amafarashi 900. Uyu mugore yiyumvamo ko igihe cyo gutabarwa n’ Imana kigeze, asanga umugaba mukuru w’ ingabo z’ abisirayeli, amubwira ko bagomba gutera abo ba nyakanani bakabatsinda, kandi ko natemera guhaguruka ngo batere , we ari bujyeyo ! Kubwo kwizera k’uyu mugore, Ijuru ryahagurukiye kumutabara. Abisirayeli banesha abanyakanani. Lapidodi ,umugabo wa Deborah, nta cyo bibiliya yamuvuzeho kindi ! Umuntu Imana yateraga inkunga nubwo yaba ari umugore, yaravugwaga, ibye bikandikwa muri Bibiliya !

Ijuru ryiteguye gufasha abantu biteguye guhaguruka, bagamije guhesha Imana icyubahiro, bagahangana n’ imbaraga izo ari zose zihagaze imbere y’ imiryango yabo, y’ itorero, cyangwa y’ igihugu cyabo.(Abacamanza4-5)

Mu gihe cya Gideyoni, abamidiyani bari bashinzwe gusiribanga ibyo abisirayeli bagezeho. Uko niko hari Imbaraga z’abadaimoni zishinzwe gusiribanga ibyo Umuntu w’ Imana agezeho. Burya ntidukirana n’ abafite inyama n’ amaraso ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Hari nibyo tutazi bikomeye biturwanya, ariko nubwo hari imbaraga zikomeye ziturwanya, hari n’ imbaraga zidutera inkunga ubuzima bugakomeza.

Kugira ngo Imana idutere inkunga bisaba iki ?

1. KWANGA IBYO TUBAYEMO BIBI

Igihe Imana yatabaraga abisirayeli, ikabakura muri Egiputa, bari babanje gutaka no kubwira Imana ko babihaze.

Zaburi 12 : 6 Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, nonaha ndahaguruka", ni ko Uwiteka avuga,"Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni."

Hari igihe satani agumisha umuntu mu buzima bwo gutsindwa mu buryo bw’ umwuka, icyaha cyose kikamunesha. Iyo wumva ibyo ari ubuzima ugomba kubamo , ntushobora gutsinda. Ugomba gutaka, ukinginga Imana , kugira ngo ube umukristo unesha.

Abaroma 7 : 22-25 Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, 23 ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye. 24 Yemwe, mbonye ishyano ! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu ? 25 Imana ishimwe ! kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Uyu mwanditsi yemeye ko nubwo ashaka kunesha, ariko atsindwa. Yahisemo gutaka, ati mbonye ishyano, ni nde wankiza ? yibutse ko Imana izajya imukiza kubwa Yesu. Imana yiteguye kugutabara mu gihe uyitabaje.

Yeremiya 33:3. Imana yiteguye kugukura aho uri hagereranywa n’ imva ; nkuko ijambo ryayo rivuga ngo ituzurana na Kristo ikatwicaza mu Ijuru mu buryo bw’ Umwuka. Abefeso 2:4-6. Imigani 23:26

2. Kureka Imana Ikakujya Imbere.

Imana iyo uyemereye ikakujya imbere igenda igutabara, ahataringaniye iharinganiza.Yesaya 45:1-4 . Iyo uyihaye ukuboko , igutera inkunga .

Yesaya 41:10 .Kuyiha ukuboko ni ukuyiha ubuzima bwawe, ikabubera umuyobozi. Abigishwa ba Yesu bo bari bararetse Yesu akajya abajya imbere Mariko 10:32.

Abasirayeli baretse Imana ibajya imbere, ntiyabanyuza mu nzira yo mu bafirisitiya nubwo yari iy’ ubusamo , ibanyuza mu nzira z’ ibizigu yo mu butayu, nubwo batekerezaga ko Imana isa n’ aho ibayobeje, ariko akaga kose bahuye nako , Imana yarabarwaniriraga. Imana yakamije inyanja imbere yabo. Iroha ingabo zo muri egiputa mu Nyanja. Hari ahantu Imana itunyuza igira ngo izahondere rimwe ingabo zitugose. Twe kumera nk’ abantu Imana itwara bagashaka gufata feri ! Kuko Imana ntitinya umuriro cyangwa imisozi. Nubwo hari ibikomeye bikuri imbere, reka Imana ikomeze kukuyobora.

3.Kugira ishyaka ryo guhesha Imana icyubahiro.

Abigishwa bari abantu boroheje b’ i Galilaya. Bashakishwaga n’ abayobozi b’abaroma, kandi n’ impiya zose Yuda yari yazijyanye. Ariko bari barubashye Yesu. Agiye mu Ijuru batekereza ko basebye ! Zaburi 25:3. Abigishwa Imana yabateye inkunga, kugeza ubwo n’igicucu cyabo kijya gikora ibitangaza ! Icyindi yabasezeranyije n’ ubugingo.

Nubwo byakomera gute, bikamera nkuko Aburahamu yumvaga agiye gusebera ku musozi, ariko Intama ya Aburahamu, Loti ntiyari kuzayijyana ! Yemwe ntiyari no kuyibona.

Muhumure abizera Imana, bakayubaha, bakayihesha icyubahiro, Imana ibafitiye inkunga zo mu buryo bubiri : mu mwuka no mu mubiri.

Obededomu Imana yamuteye inkunga mu mubiri, yari umukene, mu mezi 3 gusa aba amenyekanye i bwami ko Imana yamuteye inkunga. Yeremiya 33:2

Imana igira inkunga yagutera mu buryo bw’ umubiri, mu mwuka no mu bugingo. Ikoresha Ijambo ryayo, umwuka wera, n’ amaraso ya Yesu. Imana ntiruha, igira inzira zitarondoreka, iha intege abarambiwe. Yesaya 40:27-31.

Imana irashaka kugusubiza imbaraga, nk’iz’ikizu, ukongera ukaba umusore Zaburi 103:5. Imana irashaka kuguha inkunga mu mwuka ukongera ukagira indirimbo nshya, ukagira umunezero w’ agakiza. Zaburi 40:1-4. Amen !

Pasitori Bimenyimana Jean Claude