Inkingi z’Ubwami bw’Imana. Pasitori Jonathan

Nuko bamaze kumenya Ubuntu nahawe (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi)…….(Abagalatiya 2:9)

Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry’urusengero, iy’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi. (1Abami 7:21)

Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara ariyo yamwishe. Yehowasi umwami w’abisiraheli aramanuka ajya aho ari, aramuririrra aravuga ati” YE BABA DATA WE, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isiraheli” (2 Abami 13:14)

Mu buzima busanzwe, inkingi nizo zifata inzu, kandi nuko zidataka ariko ziba zifashe ibintu byinshi kandi biremereye. Ubwami bwose bwo mu isi nabwo buba bufite abantu bafatwa nk’inkingi zabwo, kenshi abo bantu ntibaba bazwi cyangwa bafite umurimo kanaka uzwi ; ariko nibo bita abavuga rikijyana, icyo bashatse nicyo gikorwa, icyo badashatse ntigikorwa.

Muri bibiliya, hari abantu batigeze bavugwaho ibintu byinshi, nka Metusela bavuze umubare w’abana yabyaye gusa, Tomasi nta kintu avugwaho cyane, n’abandi. Ariko hari abandi bavugwaho ko bari inkingi.

Yakobo yihanganishije benshi, abatotezwaga, akajya abibutsa ko Yesu yari yarababwiye ko ariko bazagenzwa. Natwe tube inkingi zo gukomeza abandi, tubihanganisha muri iyi nzira, ngo badateshuka bakayivamo.

Petero (ariwe Kefa) yari inkingi ikomeye, nubwo mbere yagiraga ibibazo byinshi ,Yesu yaba ari gukiza abantu ati "abagukurikiye tuzahembwa iki" ; ubundi yagendanaga inkota kandi akurikiye Yesu ; ariko nyuma yo kwuzura Umwuka wera, yarahindutse agira impano yo kurobanura imyuka. Ubwo Ananiya na Safira babeshyaga Umwuka wera, yarabibabwiye. Dukeneye abantu bameze nkawe mu murimo w’Imana.

Indi nkingi ni Yohana, we ntiyagiye mu makuru menshi y’amasekuru ya Yesu, ahubwo yavuze Yesu ko ariwe Jambo. Yibutsaga urukundo rw’ijuru mu nyandiko ze, akavuga no ku by’igaburo ryera, yakundaga Pasika. Iyo bashakaga kumenya ibyerekeranye n’igaburo ryera baramutumiraga.

Habaho abandi bantu baba inkingi mu gihugu, mu muryango no mu itorero. Namani yagize ikibazo cyo kurwara ibibembe, umuja we aba nk’inkingi muri uwo muryango, amurangira Elisa. Namani ajya kureba Elisa, amutegeka kwibira mu mazi abanza kubyanga, ariko abamuherekeje baramubwira bati "iyo agusaba ikintu gikomeye ntuba ugikoze ?" Namani aremera arabikora akira ibibembe, bimenyekana ko mu Isiraheli hari Imana ; Elisa aba inkingi mu gihugu cye, hamenyekana ko Imana ya Isiraheli ariyo Mana.

Natwe dukeneye inkingi kugirango abantu bakire. Kandi dukeneye n’abandi baba inkingi bakerekana Imana yacu.

Rusi nawe yabaye inkingi, ubwo yangaga gusiga nyirabukwe akajyana nawe ; kuko yaribwiraga ati "sinaba narakunze umuryango igihe nawinjiragamo bavuza impundu, noneho igihe cy’amarira kije ngo ntererane mabukwe". Yageze mu gihugu cya Betelehemu, asanga ingano zeze ajya guhumba, ahura na Boazi, maze Boazi aramubwira ati "Uwiteka wahungiye munsi y’amababa ye akugororere". Nyuma yaje kubyarana na Boazi umwana bamwita Obedi, Sekuru wa Dawidi, avanwa mu muryango w’Abamowabu ajya mu wa Yuda.

Dukeneye abantu bakizwa bakava mu miryango bari barimo, bakaza mu muryango w’abana b’Imana.

IMANA IDUHE KUBA INKINGI KUGIRANGO TUBERE ABANDI UMUMARO

Pasitori Jonathan