Ingingo 4 zigaragaza Imana mu byo ukora

Ibyo umuntu akora birimo umuhamagaro w’ibyo Imana imuhamagarira gukora, ibyo benshi bazi ku izina ry’umurimo w’Imana. Uretse ibi ariko hari na bimwe dukora mu buzima busanzwe kenshi twita akazi ko gushaka imibereho ya hano mu isi. Ibi byombi bishobora gusobanura ko ubana n’Imana mu byo ukora cyangwa se ntayo. Byagira uruhare runini mu gusohoza imigambi y’Imana ku buzima bwacu.

ari ibyo byombi gusa bigira urwo ruhare, ariko bifite umwanya ukomeye. Mu gihe Imana yaremaga umuntu yamuhaye n’umurimo wo kwita ku Busitani bwayo. Mu Itangiriro 1:28 haravuga ngo “Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ’ Mwororoke , mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu Nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.’” .

Imirimo dukora hano ku isi ntabwo ariyo kugira ngo tugere ku ntego zacu bwite gusa, ahubwo ni umwanya duhabwa wo kugira uruhare mu murimo w’Imana hano ku isi, ni uburyo bwiza bwo kwerekana ko tubana n’Imana.

Nubwo nawe wavuga byinshi, ariko ibi bintu bine byaba bimwe mu byakwerekana no ubana n’Imana mu byo ukora:

1. Guharanira guhesha Imana icyubahir
o: Impamvu ya mbere y’umurimo dukora ndetse n’ubzima bwacu kuri iyi ni uguhesha Imana icyubahiro, no guteza imbere Ubwami Bwayo. Ese akazi dukora cyangwa duteganya gukora, gahesha Imana icyubahiro, kakubahiriza n’amategeko yayo? Uburyo tugasohoza bwerekana ubunyangamugayo no gutinya Imana? Ese uko kuntu ukora ibintu ari nka Yesu yabikora nkawe? Akamaro ka mbere k’umurimo ni ako: Guhesha Imana icyubahiro.

2. Ibyo ukora biragushimisha: Akazi dukora ntabwo ari inshingano tuba twahawe gusa, ahubwo mu buryo butandukanye kaba kagomba no kutunezeza. Ibi si ukuvuga ko amarangamutima yacu ariyo tugomba kugira ikimenyetso cya mbere ko ako kazi kariho umugisha w’Imana, hari igihe binasaba gutangira kwiga kugakunda, binyuze mu gushima inyungu zigaturukamo.

3. Ugakora neza kandi ugakomeza kubiteramo imbere: Ikintu cyose cyangwa buri kintu Imana iguhaye gukora ntikikunezeza gusa, ahubwo kizaba n’ikintu dufitiye impano n’ubumenyi kugisohoza. Imana ishaka ko umurimo dukora tuwutunganya nta makemwa. Ibyo rero ibigeraho ihuje umurimo dukora n’impano ziri muri twe, tuzamura kugeza ku mwuzuro wazo.

4. Akazi dukora gahesha abandi umugisha: kuruta uko kaba gusa kaduteza imbere, akazi dukora kagomba guhesha umugisha n’abo tubana nabo. Ese akazi ukora gahesha umugisha umukoresha wawe, abo mukorana, abakiriya, cyangwa se umuryango wawe n’inshuti? Niba ariko bimeze ni ikimenyetso ko uri aho Imana yifuza ko uba.

Imana iguhe umugisha kandi ukomeze kuzirikana ko intego y’ubuzima bwawe bwose ari uguhesha Imana icyubahiro.


Adolphe Mitali