Ingingo 11 zigaragaza ko umuhamagaro wawe uva ku Mana. Rev Rurangirwa Emmanuel

Ibintu 11 birera, bikubaka, bikanakomeza umuhamagaro wo gukorera Imana mu mukozi wayo yos.1-5-9.

1.Kwiyumvira wowe ubwawe no kumenya neza udashidikanya ko Imana ariyo yaguhamagaye, ukaba ufite ibihamya bifatika . Byaba ibyo watangamo ubuhamya ku mugaragaro (témoignage public), n’ibyo uziranyeho n’Imana mu ibanga.Automatic word wrap
Mose, Kuva 3:1-12, Gidiyoni, Abac.6:11-24, Dawidi 16:1-13

2.Guhora wumvira Imana mu byo igutegeka kuyikorera byose kabone nubwo byaba bidasobanutse ku bantu bamwe babireba.Automatic word wrap
Urugero : Aburahamu, Itangiriro 12:1-4

N.B. : Aho ariko bisaba kumenya neza niba koko ari Imana mwavuganye, atari ukuvangirwa cyangwa amarangamutima cyangwa se kwigana ibyo wumvanye abandi.

3.Kumenya neza igihe cy’Imana igukenereyemo no kumenya igihe ukoreramo ; intego zisobanutse n’icyerekezo kizima ntiwihute kandi ntukererwe.

Bibliya idufasha neza kumenya neza ibyo byose, kuko burya ikubiyemo Amategeko y’ababayeho mu bihe bitandukanye byatambutse ururyo bitwaye(le passé).Automatic word wrap
Ibya bidufasha rero kubaka none hacu mu gihe turimo (le present) kimwe no gutegura neza intego n’icyerekezo by’ejo hazaza (l’avenir).Automatic word wrap
Urugero : Dawidi : 1Sam.24:5-8, 1Sam ;26:9-11, 2Sam.2:1-4, 2Sam.5:1-5. Nubwo Dawidi Imana yari yaramusezeranije ubwami bwa Israyeli, ariko yategereje isaha y’Imana ari nacyo gihe cyayo.Automatic word wrap
Urugero:Elisa:2Abami5:26-27

4.Guhora uharanira imibereho yo kwezwa hose muri byoseAutomatic word wrap
Urugero:1Pet.1:14-16, 2Tim.2:20-21

5.Guhorana amavuta yo kwizera n’amavuta y’imbaraga zikomeza buri gihe nk’iza KALEBU.Automatic word wrap
Urugero :Kubara 13:30-33, 14:8-10, Yosuwa 14:10-11

6.Guharanira buri gihe ibikorwa birimo inyungu rusange zanone n’iz’ejo hazaza. Guca bugufi no guhora uharanira icyubahiro cy’Imana.Automatic word wrap
Urugero : -Nehemiyo 5:icyo gice cyoseAutomatic word wrap
- Elisa:2Abami 2:19-22, 6:8-10Automatic word wrap
- Daniyeli na bagenzi be. Dan.3:26-30 ; 6:24-28

7.Inararibonye y’ibyo wanyuzemo (l’expérience :c’est l’ensemble de tes echecs et tes réussites).

8.Gusengera mu Kuri no mu Mwuka. Yohana 4:23-24Automatic word wrap
Urugero : Twafatira ku rugero rw’ibihe 3 byo gusenga kwa Yesu.Automatic word wrap
a) Yasengaga yiherereye wenyine. Mat.14:23 cp Kuva 24:15-18Automatic word wrap
b) Yesu yasengaga na Groupe y’abantu batatu nawe wa kane Mt 17:1-8 cp Dan.2:17-19Automatic word wrap
c) Yesu yasengaga mu materaniro muri rusange Mat 14:18-20 cp 2Ngoma 20:1-4

9. Gutegura gahunda y’imirimo yawe neza, kumenya iby’ingenzi bibanziriza ibindi cyangwa ibindi bikorwa bishingiyeho. Guhora wigenzura ukareba ko ukurikiza gahunda yawe neza. Ubonye kandi hari ibyo guhindura, hindura ariko hari impamvu.Automatic word wrap
Urugero:Intumwa za Yesu. Ibyak.6:1-7

10.- Kugira umujyanama mwiza cyangwa abajyanama beza kandi bazima.Automatic word wrap
- Kwemera kunengwa, gukosorwa (critiques) ariko nanone hagamijwe kubaka.Automatic word wrap
- Urugero rwiza rero ni Mose. Kuva 18:13-26.

11. Gukorana urukundo muri byose no kuri bose n’igihe cyose. 1Kor.13:1-7

UMUSOZO ; Abafil.4:13 Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Umwuka Wera abasobanurire. Amen !!