Ingeso tutareka zigira ingaruka kuri benshi - Pastor Désiré

Yosuwa 11:22 Nta muntu n’umwe wo mu banaki wasigaye mu gihugu cy’ Abisirayeri keretse i Gaza, i Gati, na Ashidodi niho hasigaye bamwe.

Ubundi gukizwa ni ukumaramaza, ugakizwa ugamije kutagira icyo usiga kuko ingeso yose ya kamere yaba iyo wita nto utayihanye yazakugiraho ingaruka mbi utayiretse.

Kandi ingeso zirabyarana, irari riratwita rikabyara icyaha, icyaha kikazabyara urupfu. Twige gukizwa ari ntacyo dusize kuko dukwiye kuba abakristo mu bintu byose kuzageza gupfa.

Mu gitabo cya 1 cya Samweli ibice 15 havuga inkuru y’ukuntu Imana yatumye Sawuli kurimbura abamareki agezeyo ntiyabikora nkuko Imana yamutumye ahubwo yirobanurira inyamibwa: intama, inka,abasore beza, abakobwa, ibyigiciro ndetse n’ umwami waho aramuzana.

Imana ibwira Samweli ko Sauli atumviye; abibajije Sawuli aramubwira ngo ibyo byose nibyo abantu bazanye ngo batambire Uwiteka ibitambo.

Aramubaza ati Uwiteka akunda ibitambo kuruta umwumviye? Abantu benshi baba bafite ibisobanuro by’ ingeso zabo bati “jye niko meze”, ariko wareba ugasanga ameze uguhabanye na Biblia afite ingeso za kamere zitarapfa.

“Iyo ukiranirwa uba uri kubiba imbuto uzasarura kera igushaririye; niba Imana itararetse Sauli wowe wanze kurimbura kamere bizagenda bite? Niba Yesu atararetse abacururiza mu rusengero ubwo ku munsi w’ amateka azihanganira ingeso zasigaye mu mitima yacu tutarihana? Hari imbabazi ni ubuntu uramutse wihannye!

Icyatumye Imana irimbura sodomu na Gomora ngo n’ubusambanyi na cyane ko byanakorwaga n’abantu bahuje ibitsina , ibi nibyo biri kwototera iminsi ya none,

Bibiliya yera ikomeza igaragaragaza ko i Gaza havutse Delila kandi yagushije Samusoni: niba i gaza ho muri wowe utaraharimbuye irari rihaba hazavukamo ubusambanyi bukomeye gerageza ukomeze uyegere kuko yiteguye ku kubabarira.

i Gati havutse Goliyati: muzi uko yazengereje Abisirayeri ariko iyo Yosuwa aza kurimbura ab’i Gati, izo ngaruka zose ntizari kubaho bivuze ngo ingeso zawe mbi zizagira ingaruka ku bana bawe no ku buzukuru n’utazirimbura. Abashidodi nabo muzi uko bahemukiye Abisirayeli, dukizwe dufite intego yo kurimbura kamere kuko uri mu butware bwa kamere atabasha kunezeza Imana Abaroma 8:8.

Ushobora kwibaza uti ko nabigerageje bikanga?Wenda ntiwazirimburira rimwe kuko duhora dukizwa ariko wige kurwana n’ ingeso kugeza itsinzwe ntibe ikigutegeka. Paulo yatangiye bimugoye ariko yaje kugera ubwo avuga ati si jye ukiriho ahubwo ni Kristo uriho muri jye kuko napfanye nawe nkazukana nawe.

Abantu benshi bari mu ngaruka z’ingeso banze kurimbura, Abrahamu yasambanye rimwe n’ incoreke, none kubw’iyo mpamvu Abisirayeri bahora barwana n’ Abarabu hashize imyaka myinshi.

Ngo ushobora gukora icyaha ukaba uzaniye ingaruka famille yose ikazabaho nabi kandi ari wowe wayizaniye ibibazo bitewe n’ ingeso zawe wanze kurimbura. Abisirayeli n’ abarabu bapfa ko bamwe ari ab’isezerano abandi ari ab’inshoreke, ngo ibyo bikwiye kutubera akabarore bityo tukareka ibyo twita ko byatunaniye

Akenshi hari igihe twitiranya ibigeragezo n’ ingaruka z’ imiterere yacu abantu baguhagurukira kubera za ngeso zawe utararimbura, ukavuga ko bakwanga, ko bakuvuga kandi ari wowe nyirabayazana.

wakwibaza uti mbese: Ibigeragezo ndimo biva kuri Satani, n’ Imana yemeye ko bimbaho cyagwa biva kumiterere yanjye mibi?

Yesu aragukunda kandi aragutegereje kugira ngo aguhindure ube icyaremwe gishya kandi humura bibe intego ya buri munsi uzagera kuri byinshi. Tuva mu bwiza tukajya mu bundi.

Pastor Desire@agakiza.org