Ingaruka z’ Icyaha Rev Karangwa Alphonse

Abaroma 6:12 - Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.

Abaroma 6:23 - kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

Nkuko tubisomye icyaha ni kibi cyane, ibihembo byacyo n’Urupfu kandi urupfu rw’iteka ryose. Ibihembo biragwira uzi ikintu gituma uzahembwa kubabara iteka ryose.

ICYAHA N’IKI?

Icyaha n’ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa kudakora ibyo idusaba muyandi magambo nukutagendera mu nzira itunganye ngo twumvire Imana .

- Icyaha n’Ugukora ibyo ubuzwa n’Amategeko
- Icyaha nukwica amabwiriza ya society
- Icyaha nukunyuranya n’Ubushake bw’Imana

Umutima wawe n’Umucamanza ukomeye ukubwira ko wakoze icyaha.

INGARUKA Z’ICYAHA

Icyaha kibuza Amahoro.
Icyaha kibuza Umutekano
Icyaha kicisha nyiracyo
Icyaha kigira ingaruka zikomeye k’Umuryango

ZIMWE MUNGARUKA Z’ICYAHA ZABAYEHO:

- Icyaha cyatumye Umuntu atandukana n’Imana kizana umuruho umubabaro mwinshi mw’isi kubantu bose n’ibintu byose.
- Icyaha cyatumye Kayini yica Abel
- Icyaha cyatumye Isi yambere irimbuzwa amazi (umwuzure) maze harokoka Nowa n’Umuryango we.
- Icyaha cyatumye Sodomu na Gomora harimbuzwa umuriro.
- Icyaha cyatumye benshi mu Bisiraheri batagera ikanani bapfira mu butayu.

Imana iturinde icyaha kandi iduhe imbaraga zo kugitsinda

INGORANE ZIKOMEYE MURI IKI GIHE.

IBYAHA BIKOMEYE IMANA YANGA URUNUKA BIMEZE NKIBYAKORWAGA SODAMA NA GOMORA bimaze guhabwa intebe mw’isi no muma Leta menshi yo kwisi.

Abitwa abakozi b’Imana benshi nabo bemeye gushyingira abahuje ibitsina ibintu Imana yanga urunuka. Ibi kandi bisobanuye ko bishobora kuzateza akarengane gakomeye mugihe hari abazajya banga kubashyingira.

Icyaha kizabuza umuntu wese uko ameze kose ubushobozi bwose yaba afite, amafranga yose yaba afite, kwinjira mu bwami bw’Imana. Nongere mbabwire ngo ntubike icyaha muri wowe uko cyaba kimeze kose kuko nta cyaha gito imbere y’Imana

Ndabagira Inama zo kwitandukanya n’icyaha uko kingana kose.

Inzira nimwe gusa nukwizera Yesu akakogesha amaraso ye ukaba icyaremwe gishya, ninabyo tuzakomerezaho kuwa mbere utaha

Mbifurije umunsi ibihe byiza.

Rev. Karangwa Alphonse.