Ingaruka yo mu mwuka iterwa no kwihuta no kwihugiraho mu buzima – Frank Powell

Umuvuduko wacu ntugira urugero, ndetse turamutse tuwugereranije n’uwa Yesu twasanga nta byisnhi duhuriyeho. Yesu ntiyigeze yihuta. Ntiyigeze yirukanswa n’ibya hano mu isi. Ntiyigeze aterwa ubwoba n’ubuzima, n’ubwo yari afite intego ngari cyane agomba kugeraho mu gihe gito cyane.

Yesu ntiyigeze yihuta kuko yagenderaga ku muvuduko w’Imana. Ubwo rero urabona yuko kwihuta atari umuvuduko uva ku Mana, ahubwo ni umuvuduko w’isi, ndetse ni umuvuduko wa Satani. Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe Carl Jung yaravuze ati “Kwihuta ntibiva ku mubi, ahubwo ubwabyo ni umubi.”

Kwihuta mu buzima bisenya ubusabane bwawe n’Imana

Umupasiteri wo mu Bushinwa Wing Mandao yaravuze ati “Muri iyi minshi abantu barahuze cyane ku buryo babura umwanya wo kugendana n’Imana nk’uko yabigambiriye mu ngobyi ya Edeni.”

Gusabana n’Imana bisaba gutuza, kwitonda no guceceka. Ugomba guhunga inzira ngari y’ubuzima bwo kwihugiraho, ukegera Imana. Akenshi Yesu yahungaga isi akajya kwihererana na se ku musozi wa Elayono. Ni na cyo cyamuhaye imbaraga zo gusohoza intego yari afite mu isi, ndetse byanatumye agira ubwenge bwo gutandukanya umugambi w’Imana n’umugambi w’isi.

Nuramuka udafashe ibihe byo kwihererana n’Imana ngo usenge, umuvuduko w’iyi si uzakwibagiza kumenya Imana. Ubwoba, umuruho no kutanyurwa bizabudika hejuru yawe nk’igicu cy’umwijima. Zaburi ya 46:10 iravuga ngo “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana.”

Imana ntiyitaye ku wo uri we, ahubwo yitaye ku byo ukora. Ushobora gukorera Imana ibyiza, ariko ibyo byiza ukora bibaye bidaturuka ku busabane ufitanye n’Imana ntushobora kumenya intego urimo kugenderaho mu buzima.

Ni uko rero, tekereza kuri ibi bibazo: Mbese urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda biri mu mutima wawe? Mbese uri inyangamugayo? Mbese uri uwo kwizerwa? Mbese abantu bakuzi cyane bakubaha cyane?

Kwihuta k’umubiri kwita ku bibazo bigoye umuntu wawe w’inyuma, ariko kugendera ku muvuduko w’Imana kwita kuri ibi bibazo ubajijwe haruguru. Mbese uri ku muvuduko w’Imana cyangwa uri ku wa Satani? Kumenya umuvuduko uriho ni ingenzi. Nuramuka utagendeye ku muvuduko w’Imana, isi ntuzayirebera mu ndorerwamo y’Imana. Ni igihe cyo kugenda buhoro. Ni igihe cyo kudaha Satani urwaho rwo kugukururira mu muvuduko w’isi.

Imana ntinezezwa no kuruha kwawe, ndetse no kwirundaho inshingano nyinshi kwawe bituma udatuza kandi ntunyurwe ntibiyihesha icyubahiro. Guhora unaniwe si cyo kigaragaza ko ukiranuka. Genda gake, kuko umuvuduko uriho werekana shoferi utwaye ubuzima bwawe.

Imana ibahe umugisha!