Inenge yo kunyunyuka ukuboko kw’iburyo mu buryo bw’Umwuka

"Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw’iburyo...Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati"Rambura ukuboko kwawe." Arakurambura kurakira. " Luka 6:6;10

Ubusanzwe umuntu iyo adafite ingingo z’umubiri zingana nk’uko byakagombye tuvuga ko abana n’ubumuga. Tuziko ubumuga hari ubwo tubuvukana (inenge) cyangwa tukabuterwa n’impanuka ikabije (ubusembwa) tugakomereka.

Mu buryo bw’Umwuka umuntu avukana inenge ya kamere y’icyaha. Ku buryo ataba afite imbaraga zo kukinesha. Ibi bijyana no kwizera guke kuburyo kwizera guhora kutuzuye muri twe.

Muri make ukuboko kw’iburyo gusobanura imbaraga no gukiranuka. Muri kamere ya muntu imbaraga zo mu mwuka ntizihora zuzuye. Ziranyunyutse ku buryo bukabije. Hari ibizinyunyura ku buryo umuntu ageraho nawe yagenda akumva nta tuvuta pe, nta kabaraga.

Hari nubwo tuzinyunyuzwa n’ibikomere by’ubuzima tunyuramo. Mbese ibigeragezo bitwirundaho byahuza nuko twibereyeho basi tukamugara burundu. Gukiranuka ubwako ntiwakugira utizera kuko iyo utizeye ko uwaguhamagaye ari umukiranutsi nawe ntiwaba we. Ntiwanamusaba ngo agufashe.

Ariko muri iki gitondo ndakwibutsa ko Yesu ari Umwami Ushobora byose. Waba unyunyutse mu kwizera, wumva nta mbaraga bitewe n’ubuzima ubayeho, waba udafite imbaraga z’Umwuka, ubugingo burananutse. Yewe no mu mufuka mu buryo bw’umubiri urabona byivanze. Intwaro ni ugusenga. Sanga Yesu uciye bugufi, mwambaze arakwitaho. Ntawe asubiza inyuma...yita ku bantu bose bamwegereye. Nshuti muntangiriro z’icyumweru ndagusabira Imana.

"Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni" Zab 20:3

Uwiteka agutonyangirize ikime cyo gukiranuka kiva mu ijuru, igusandazeho agakiza kandi ugubwe neza no mu mubiri ugire imibereho yuzuye wifuza, maze wumve uko Yesu agira neza nawe ujye ubibwira abandi ubyumva neza.
Umunsi mwiza!

Murakoze