Inenge 8 abakora umurimo w’ Imana bakwiriye kwirinda (Igice cya 1 )

Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, Ufite inyonjo cyangwa igikuri, Cyangwa ufite inenge kujisho, Cyangwa ugwaye ubuheri, Umenetse ibinyita bito. (Abalewi 21:18)

1. Impumyi:

Dufite abantu Imana ifata nk’impumyi ku murimo wayo, batagira iyerekwa ry’ejo hazaza: ntiyakwibwiriza icyo gukora... Icyo ushaka kuzaba cyo tangira ukibe nonaha kuko uzaba wakibaye, ariko nutegereza ikindi gihe igihe kizaba kigusiga.

Ubu vision y’abaririmbyi ni uniforme, ibyuma bihenda, CD y"amashusho,umusangiro no gusohoka... n’ubwo ibyo byose ari byiza ariko dukwiye guhumuka amaso tukareba kure tugashaka imbaraga nyinshi tuzaraga abazadukomokaho.... Kera chorale yararirimbaga, umuntu wese utewe na dayimoni akamukubita hasi none ubu tubyina amakorasi n’abasazi bakadufasha kubyina. Si Yesu wahindutse, ahubwo hari ubuhumyi bwaduteye dutangura kwirebaho.

Abavugabutumwa bakubwira ko bafite amasezerano yo kujya i Burayi kubwiriza abazungu..., ariko ugasanga bataranamenya uko bera imbuto aho batuye, cyangwa ku kazi aho bakorera. Uzagera iyo ryari utarahinduka ku ngeso ngo werere imbuto abakwegereye? Birababaje kubona hari abatarakizwa bagira imyitwarire myiza batabesha, batiba, badasambana...ariko ugasanga abavuga ko dukijijwe byaratunaniye guhinduka kuri zimwe muri izi ngeso.

Bibiliya iravuga ngo “Kubaha Imana mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kwirinda... utagira ibyo ameze nk’impumyi ireba ibiri hafi gusa, yibagiwe ko yuhagiweho ibyaha bye bya kera. Ubusanzwe haba impumyi z’ubwoko 2: Ireba kure ariko itabona ibiri hafi, hakabaho n’ibona hafi itabona kure. Hari abantu babona imigisha yo mu gakiza, ariko batarabona ibyaha bafite. Ubwo ni ubuhumyi, abandi bahora bizengurukaho bahora ari jye, nijye ukenye nijye bavuze,nijye ugowe etc ariko Yesu ni muzima muri twe sitwe kutikiriho ni Kristo ari muritwe.

Ibyahishuwe 3:18b haranditswe ngo “Ungureho umuti wo gusiga ku maso, ubone guhumuka.” Yesu afite umugambi wo kuduhumura, kandi tuzaba abakozi b’Imana ariko tudafite inenge yo kutabona.

Abo bantu bahumye ni bo bazana imizi ishaririye mu nzu y’Imana, kuko n’impumyi nta kindi bareba bahorana ibibazo bidashira. Dusabe Imana guhumuka, kuko abo dukirana na bo atari inyama n’amaraso, ahubwo ni imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Dusabe Imana amaso areba kugira ngo tugire iyerekwa(icyerekezo) cy’ubuzima bwacu, ejo hazaza hacu, ingo zacu, umurimo w’ Imana dukora n’iherezo ryacu.

Ntuzacikwe n’inenge ya 2 tuziga ejo.................

Niba ushaka gusengerwa by’ umwihariko cyangwa se kugisha inama waduhamagara kuri 0788422984 (Dusengera ibyifuzo by’ abantu b’ Imana ku buntu)
Sangiza abandi mubana kuri whatsapp ubu butumwa bwiza.

Pastor Desire@agakiza.org