Umuhanzi Jean Nsengimana yamaze gushyira hanze Indirimbo ya mbere mu zizaba zigize Album ya kabiri ari gutegura .

Umuhanzi Jean Nsengimana ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise « Umwami akwaguriye imbago », ikaba ari indirimbo ya mbere mu zizaba zigize umuzingo we wa kabiri w’indirimbo zihimbaza Imana ari gutegura.

Iyi ndirimbo nshya ije mu gihe uyu musore ari mu gikorwa kitoroshye cyo gutunganya umuzingo w’amashusho y’indirimbo zo guhimbaza Imana yise « Umukunzi mwiza »

Mu kiganiro na agakiza.org, Nsengimana yadutangarije ko, iyi alubumu atangiye azayirangiza nyuma yo kumurika ayo mashusho ari gutunganya ya alubumu ya mbere.


Umuhanzi Jean Nsengimana aririmba

Yagize ati : « Natangiye gukora Album ya kabiri, ndetse ubu namaze gushyira hanze indirimbo ya mbere mu zizaba zigize iyo album, iyo ndirimbo ikaba yitwa Umwami akwaguriye imbago. Iyi Album ntangiye ariko, izasohoka nyuma y’amashusho y’indirimbo zo kuri Album ya mbere nashyize hanze mu mwaka wa 2013. »

Yakomeje agira ati : « Imirimo yo gutunganya ayo mashusho nayo irarimbanije, niringiye ko azaboneka mu minsi mike iri imbere . Ibyo ariko ntibizambuza gukomeza gukora no kuri iyi Album nshya natangiye kuko nzajya nkora indirimbo imwe imwe, kuko nteganya kuzayimurika indirimbo ziyigize abantu baramaze kuzimenya cyangwa zarabagezeho.»

Jean Nsengimana abarizwa kuri ADEPR Kicukiro Shell

Umuhanzi Jean Nsengimana ubusanzwe ni umukirisitu mu itorero rya ADEPR Kicukiro Shell. Yatangiriye umuziki we mu ishuri ryo ku cyumweru, nyuma aza guhitamo kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Umuhamagaro wo kuririmba nk’umuhanzi yawakiriye ahayinga 2012, birumvikana ko amaze imyaka itanu ari umuhanzi.

Mu mwaka ukurikiyeho nyuma yo kwiyumva mo iyi mpano yahise ashyira hanze umuzingo we wa mbere yise « Umukunzi mwiza ». Igitaramo cyo kumurika iyi Album cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kicukiro Shell aho ateranira.
Kuri ubu rero akaba ari umusore ushima Imana ndetse ukataje mu kuyiramya no kuyamamaza mu batayizi.