Indeba nayiboneye na hano? Liliane

Ahimba Uwiteka wavuganye nawe izina, ati “ Uri Imana ireba “. Ati ‘ Mbese Indeba nayiboneye na hano ? (Itangiriro 16: 13)

Benedata iryo jambo ryavuzwe na Hagayi ubwo yari mubutayu bukomeye.
Sarayi yabonye akomeje kubura urubyaro abonye birambiranye yigira inama yo gushyingira umuja we umugabo we ( Aburamu) mu byukuri ntaho bibiliya itwereka ko Hagayi umuja wa Sarayi yabigizemo uruhare ahubwo ni nyirabuja wabikoze. Amaze gusama inda Bibiliya itubwirako byamusuzuguje nyirabuja bibangombwa ko bafata icyemezo cyo ku mwirukana maze ahungira mu butayu.

Ageze mu Butayu ntabwo byamworoheye cyane kubadamu barabyumva cyane kuba utwite uri mubutayu ahantu hashyushye cyane nta nutuzi two kunywa mbega ntiyari yorohewe ibyo byatumye yiheba cyane kandi birumvikana rwose kuba uri mu butayu kandi utwite.

Indeba nayiboneye na hano? Iki kibazo ni ikibazo dukunda kwibaza iyo twageze mu butayu kuko dutekerezako Imana ireba ariko mu butayu ho itahareba Hagayi we yavuze ko Imana ireba ariko atangazwa nuko no mu Butayu Ireba. Mbega wagirango iyo igeze mu butayu ntabwo yongera kutureba.

Hano Imana yacu ni nziza yeretse Hagayi ko hose ibasha kutureba imuha isezerano ko azabyara umwana w’umuhungu imubwira ko yumvise kubabara kwe, kandi yamubwiye no gusubira murugo. Imuvana mu butayu. Haleluya . Itangiriro 16: 9,11
Bene data natwe twizere Imana ko no mu butayu turimo Imana ibasha kutureba kandi ikumva kubabazwa kwacu. Kandi mu Butayu Imana iradusura ikavugana natwe ikaduha amasezerano kandi ikanatuvana muri ubwo butayu. Ibibazo waba ufite uko bingana kose Imana irashoboye kugukura muri ubwo Butayu ukinjira muri Kanani yawe.YESU ADUHANE UMUGISHA

DUFITUMUKIZA Liliane