Inde: Umuryango wa Gikirisitu wafashije abana barenga 145,000 warahagaritswe

Umuryango wa gikirisitu wakoreshaga arenga miriyono 50 z’amadorali mu mwaka mu Ubuhinde mu bikorwa byo gufasha abafite ibibazo by’imibereho mibi cyane cyane abana babayeho mu buzima bubi baterwa n’ubukene bwo mu miryango warahagaritswe nkuko byatanajwe n’umuyobozi wawo Ed Royce.

Royce yatangaje ko uyu muryango ugiye guhagarika ibikorwa byawo mu minsi ya vuba bitewe na guverinoma y’Ubuhinde. Uyu muryango ntera nkunga wari umaze igihe kirenga imyaka 48 ukorera muri iki gihugu none batunguwe no kubwirwa guhagarika ibikorwa by’uyu muryango.

Mu ibaruwa bohererejwe, isaba ko uyu muryango utakomeza gakora, nkuko byagaragaye mu myanzuro yashyikirijwe umujyanama mu by’amategeko wa leta zunze ubumwe za Amerika mu Ubuhinde, abahagarariye abasenateri muri Amerika, umunyambanga wa leta ya Amerika, ndetse n’abagize inteko ishingamategeko y’Ubwongereza.

Ubuhinde ntabwo aricyo gihugu cyonyine cyahagaritse imiryango itegamiye kuri leta ya gikirisitu ituruka yanze y’igihugu. Muri Mata 2016 Ubushinwa bwashyizeho itegeko rikumira imiryango itegamiye kuri leta ya gikirisitu yashakaga gukorera muri iki gihugu.

Ubuyobozi bw’ubuhinde ntabwo bwemera ubukirisitu, abahinde b’abahindu barwanya cyane ko abakirisitu bakwiyongera mu Ubuhinde kuva Narendra Modi atorewe kuba minisitiri w’intebe muri 2014.

Ubuhinde buza ku urutonde rw’ahantu bigora abakirisitu babibamo. Ubuhinde bwazaga ku umwanya wa 28 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane muri 2014, ariko umwaka wa 2016 buza ku umwanya 15. Akarengane kariyongereye ku uburyo bugaragara.

Twibuke ko mu bana miryoni 472 batuye Ubuhinde, miriyoni 33 bakoreshwa imirimo y’ingufu, miriyoni 80 ntabwo babonye amahirwe yo kujya mu ishuri, abarenga miriyoni 97 bafite ibibazo cy’imirire mibi.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]