Indahiro warahiriye Imana izakurinda

Mika 4:5" kuko ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo,natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yacu iteka ryose"

Ibi mika yabivuze ubwo yahanuraga iby’Imana izagirira Abisirayeri,nyuma yuko bagiye babona imana z’abanyamahanga mu bihugu bagiye batatanirizwamo maze bo bagira indahiro ko bo bazajya bagendera mu izina ry’Imana yabo.

Dore inyungu zo kugira intego cyangwa indahiro

▶ Irakurinda kuko umuntu atumbira yihanganye kuzashyika ku ntego.

▶ Ikubera nka point d’evaluation igutera kumenya aho uhagaze nuko ubanye n’Imana.

▶ Iguhesha kwizera ko icyo ugambiriye kugeraho uzakigeraho.

Nicyo gituma bidukwiriye gutegereza tukihangana dutumbiriye icyo twarahiriye Imana. Bidutera imbaraga ziturinda zikaduhesha kwihangana.

yakobo 5:7’nuko bene data,mwihangane mugeze aho umwami Yesu azazira, dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro,ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba.

Imana ibahe umugisha!!!

Source: Social media