Imyiteguro y’umugoroba wo kuramya igeze ikure!

Abakristo baturuka mu matorero atandukanye ya gikristo bahujwe no gukunda urubuga runyuzwaho amakuru y’iyobokamana Agakiza.org bongeye gutegura umugoroba wo kuramya Imana, uzaba kuri iki iki cyumweru tariki 27 Kanama 2017 ku cyicaro cy’Itorero Assemblee de Dieu Kimihurura, ukazatangira sa munani z’amanywa.

Uyu mugoroba umaze kuba incuro nyinshi kugeza ubu ni kimwe mu bikorwa byitabirwa n’abantu mu ngeri zitandukanye baturutse mu matorero ya gikristo yo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.


Pastor Desire

Umuyobozi wa Agakiza.org, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye (SSHM, Seek and Save Humanity Ministry) Pastori Desire Habyarimana yemeza ko iyi ari imwe muri gahunda bategurira abakristo muri rusange kugira ngo barusheho kugira umwanya wo gusabana n’Imana. Akomeza avuga Ministeri ahagarariye idashingiye ku idini runaka ahubwo ko ikorana n’amatorero atandukanye mu ntego zawo zo kwamamaza ubutumwa bwiza kimwe n’ibindi bikorwa byawo binyuranye.

Kuri iyi ncuro uyu mugoroba wo kuramya Imana uzitabirwa n’abaririmbyi nka Kingdom Ministries yamenyekanye mu ndirimbo ‘’Nzamuhimbaza’’ yakunzwe n’abantu benshi ikanakoreshwa mu bitaramo bitandukanye, Bosco Nshuti ndetse n’Itsinda ry’Abaramyi ‘’Agakiza Worshipteam.’’ Kuva iyi Ministeri y’Ivugabutumwa (SSHM) hamwe n’abakunzi b’Agakiza.org batangira gutegura bene ibi bikorwa byagiye bibera benshi umugisha bitewe no guhemburwa n’ibihe byiza bahabonera.

Mu myaka itanu (5) iyi Ministeri (SSHM) imaze ikorera mu Rwanda imaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibiterane by’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo, ibikorwa byo gufasha nk’aho umwaka ushize bishyuriye abasaga 14 ubwishyu bwo kwa muganga mu bitaro bya Rwamagana.