Imwe mu mikorere ya Anti-Kristo mu gihe cya none

Anti-kristo cyangwa se anti-christ mu cyongereza, ni amagambo abiri afatanye; Anti: bisobanura kurwanya, na Christ: bisobanura Kristo; muri make antikristo bisobanura: urwanya Kristo.

Urwanya Kristo rero nta wundi ni satani. Nk’uko Imana ari Umwuka, antikristo nawe ni umwuka ntushobora kumurebesha amaso y’umubiri. Nk’uko n’Imana udashobora kuyirebesha amaso y’umubiri, kandi nk’uko udashobora kubona ingabo z’Imana arizo bamarayika n’amaso y’umubiri, ni na ko n’ingabo za satani (antikristo) ari zo badayimoni udashobora kuzibonesha amaso
y’umubiri.

2. Antikristo akora gute?
Nk’uko Imana ibyo ikorera mu isi ikoresha abamarayika na Mwuka wera, Mwuka wera nawe agakoresha abantu, niko n’antikristo akoresha abadayimoni, abadayimoni nabo bagakoresha abantu.
Iyo Bililiya itubwiye ngo: hari igihe kizagera antikristo agakora
ku mugaragaro, ntibivuze ko muri iki gihe asinziriye ntacyo arimo gukora nta nubwo bivuze ko icyo gihe abantu bazamurebesha amaso y’umubiri, ahubwo ubu muri iki gihe akoresha amayeri yo
kwiyoberanya, ariko icyo gihe bwo azakora atiyoberanya kuko umucyo w’Imana uzaba wavuye mu isi.

3. Antikristo akoresha nde?
Ntabwo uzigera na rimwe ubona antikristo n’amaso, ahubwo uzamubonera mu bantu akoreramo; umuntu wese uzumva avuga cyangwa yigisha ngo Yesu: siwe Kristo, si umwana
w’Imana, si umucunguzi cyangwa si umukiza w’abantu, siwe muhuza w’abantu n’Imana, mbese amuvuga bitandukanye n’uko tumuzi mu byanditswe byera bya Bibiliya, uwo muntu wese ashobora kuba intumwa ya antikristo (satani) kuko ayobya abantu akababuza kumenya ukuri ngo babaturwe bave mu bubata bw’ibyaha.

Hari n’abandi baza babeshya ko bizera Kristo, kugira ngo basohoze imigambi ya antikristo mu bakritu: urugero ni nk’abavuga ko kristo yarangije byose, ko abantu bose bazajya mu ijuru, mbese bashaka kuvuga ko Yesu yatanze uburenganzira bwo gukora ibyaha; nubona cyangwa niwumva umuntu avuga cyangwa yigisha gutyo, uzamenye ko ari antikristo ufite intego yo
gushora abakristu mu byaha, agambiriye gusiba inzira yo gukiranuka Kristo yaciriye abantu.

Antikristo kandi akoresha abantu bo mu nzego nyinshi zitandukanye mu isi, cyane cyane amadini na za Leta z’ibihugu ari nabyo azifashisha cyane mu gihe cye cyo gukorera
ku mugaragaro, kuko umuntu wese Imana yamukoresha ariko burya na Satani yamukoresha, kuko bombi baba bashaka ikibanza muri wowe.

3. Ibanga ryo gutsinda antikristo ni irihe?

Hari abahitamo kwitandukanya n’ibikorwa byose by’amadini n’ubutegetsi bwo mu isi mu rwego rwo kwirinda ibikorwa bya antikristo.

Ntiwavuga ko aribo bafite ukuri kuko ubwo nabwo bushobora kuba ubuyobe kuko ubuyobozi bw’itorero n’ubwa Leta bwose bushyirwaho n’Imana, kandi Imana idutegeka kubwumvira nubwo antikristo nawe abukoresha mu gusohoza imigambi ye mu isi, ariko burya n’Imana irabukoresha mu gusohoza umugambi wayo ku bantu yaremye.

Ibanga ryo gutsinda antikristo rero nta rindi: ni ukugendera mu nzira yo gukiranuka, ukaba mu itorero no muri Leta
kandi ukumvira abakuyobora muri byose uretse ‘’icyaha’’ , kuko ibyaha aribyo byonyine bishobora kubuza umuntu kubona ubugingo buhoraho.

Icyakora ufite icyo wakora ngo urwanya ibikorwa bya antikristo wagikora.
‘’Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga, mwegere Imana nayo izabegera.’’ Yakobo 4:7-8

Imana ibahe umugisha, yari incamake ku mikorere ya satani no kukuburira ngo uve mu mwijima umenye icyo Imana igushakaho. Amen