Imvugo yawe igaragaza uwo uriwe!

’Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.’ Matayo 26:73

Mu busanzwe iyo umugabo ashakanye n’umugore, Imana ikabagirira neza bakabona urubyaro akenshi abana bavuka bafite ishusho isa n’iy’ababyeyi babo, iyo bitabaye ibyo muri uwo muryango haba harimo urwikekwe (ibi ntibivuze ko umugore igihe cyose abyaye umwana udafite ikintu na kimwe ahuriyeho na se aba yamuciye inyuma ) ariko naho batasa ku mubiri ntibibabuza kugira A.D.N imwe. ibi rero bitwereka ko impamvu ituma umwana asa n’ababyeyi be atari uko bamureze ahubwo ari uko bamubyaye.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo: "nyereka uwo mugendana nkubwire uwo uri we, undi nawe yungamo ati: "umwana wa samusure avukana isunzu.,mbese ibi byose bishatse kuvuga iki?”

Bibiliya ijambo ry’Imana iravuga ngo abamwizeye bose yabahaye ububasha bwo kuba abana b’Imana. Yohana 1:12

Mu ijambo twafunguje hejuru twabonye ko petero bamutunze agatoki inshuro eshatu zose kubera ko imvugo ye yasaga ni iya Yesu kristo, baramubwiye ngo: ni ukuri uri umwe muri bo, ndetse n’imvugo yawe irakumenyekanisha. Matayo 26:73.

Hano igitangaje ni uko hari ikivunge cy’abantu benshi, kandi b’amoko atandukanye ariko babona ko petero wenyine ari we usa na Yesu ndetse ko ni imvugo yabo imeze kimwe.

Mbese ko twahindutse abana b’Imana binyuze mu bise by’amaraso ya Yesu kristo ku musaraba, ni iki kikuranga ko uri umwana w’Imana?

- mbese imvugo yawe isa n’iya Yesu?

- mbese imirimo yawe isa n’iya Yesu?

- mbese ingendo yawe isa n’iya Yesu?

- mbese impumuro yawe n’ink’iya Yesu?

Niba tubana na Yesu, tukaba tubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu, tukaba turirimba izina rya Yesu,tugomba no kugira imyitwarire ya Yesu ituranga ko turi abigishwa be.

Amahoro y’Imana abane namwe!

Evangelist Shema Prince