Imvo n’imvano y’umurimo w’ubudiyakoni n’ibyo bagombaga kuba bujuje/Ev.Adda

Iyo usomye igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 6:1-7 ubona uko abadiyakoni bagiyeho nuko bari bameze ndetse n’ibyo bagombaga kuba bujuje.

Habonetse ikibazo mu murimo intumwa zakoraga. Bigishaga ijambo ry’Imana, bakanagaburira bene Data bateranye kuko basangiriraga hamwe bose. Nyuma yo kubona ko byabavunaga cyane, basanga bakeneye abo kubafasha, bakora inama kubera ikibazo cy’abapfakazi bacikanwaga ku igaburo rya buri munsi.

Basanga bakwiye gushaka abantu babafasha ariko bakaba bujuje ibi bikurikira:
-  Kuba bashimwa, buzuye ubwenge, buzuye Umwuka wera.

Aba bagombaga kubafasha noneho intumwa zo zigakomeza umurimo wo gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.

Uku niko umurimo w’ubudiyakoni watangiye.

Ukurikije uko aba bantu bagombaga kuba bameze wabona baragombaga kuba bameze wabonamo ibi bikurikira:
-  Aba bantu kuko ari abanyabwenge, bibwirizaga gukora imirimo yose myiza ijyanye no kwakira abaje mu materaniro. Muri iyi harimo gutunganya abo bicara.
-  Kuba buzuye Umwuka wera byatumaga abafashwe n’abadayimoni mu materaniro ndetse no gusengera abarwayi.
-  Kuba ari ba ngeso nziza, bamenyaga kwakira abashyitsi, kumenya aho bicara, kubafungurira no kubaherekeza. Niba barara, gukaraba, gufungura, guhanagura inkweto, kubaterera ipasi, kuburyo bumva baguwe neza.
Umudiyakoni agomba gukora ibyo Pasiteri yagakoze byose kuburyo Pasiteri yoroherwa akigisha ijambo ry’Imana nta nkomyi.

Umudiyakoni kandi agomba kuba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana, ku buryo mugihe Pasiteri atabonetse, diyakoni ahora yiteguye guziba icyuho akigisha. Agomba kuba ari inyangamugayo, atiba, mu gihe abara amaturo, mu gihe umukristo amuhaye icyacumi ngo akimutangire, ntakiguriza cyangwa ngo akirye.

Mu magambo magufi si byiza kwemera izi nshingano kandi wumva utazishoboye kuko bikwiye gukorwa kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamare. Mbega uba uhabereye Yesu, ntabwo ari umuntu ukorera. Mbese muri iki gihe abadiyakoni dufite bujuje ibi twavuze?