Impunzi z’abayisilamu zahungiye mu Bwongereza nyuma yo gukizwa zishimiye kwizihiza Noheli yazo ya mbere

Bizaba ari ubwa mbere hizihizwa umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu muri izi mpunzi z’abayisilamu zahungiye mu Bwongereza kuko uyu munsi usanze barakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo.

Ni ibitangaza bikomeye mu itorero rya St Mark kuba barabashije kubona abayisilamu 50 bakira Yesu nk’umwami n’umukiza bakemera kubatizwa mu mazi menshi, mu gihe cy’umwaka.

Rev sally Smith yagereranyije itorero nk’ubwogero, agaragaza ko itorero ryakiriye umubare munini w’abakirisitu bakiriye ubutumwa bwiza barenga 50.

Smith yatangije ikigo gifasha kwakira impunzi zituruka muri Irak, na Iran, akaba ariwe utera inkunga ibikorwa byo gufasha izi mpunzi kugirango zibashe gusubira mu ubuzima busanzwe, bikamufasha no kubagezaho ubutumwa bwiza bwa Yesu Krisito.

Umwe mu bakiriye agakiza buri cyumweru yitabira amateraniro nyuma yuko ahindukiye akaba umukirisitu.

Smith akomeza avuga ko izi mpunzi zigera mu Bwongereza nta kintu zisigaranye ariko abakirisitu bakabereka urukundo rutuma bamwe bakira ubutumwa bwiza ndetse bakageraho bakabiyumvamo nk’umuryango.

Smith yabwiye Christian Today dukesha iyi nkuru ko umugabo umwe witwa Hassan yabahaye ubuhamya ko Yesu yamusanze mu nzozi afite umucyo mwinshi, amubwira kujya mu rusengero nuko yemera kubatizwa.
Undi nawe yababwiye ko yabonye Yesu mu nzozi amwereka ifoyo y’urusengero.

Ku munsi wa Noheli hari habatijwe abizera bashya bavuye muri isilamu 7 ikintu kitari kimenyerewe muri iri torero. Bamwe muri aba babatijwe bazagaragara mu ndirimbo zihimbaza Imana mu kiganiro kizaca kuri televiziyo ya bbc mu ukwezi gutaha.

Christian Today.com

[email protected]