Impanda y’Imana

Umunsi umwe nari nicaye mu cyumba cyanjye ndeba ku gikuta, icyo gihe radio yari ifunguye ariko sinari nzi ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka muri ako kanya
Nari nkiri umusore muto, najyaga ku ishuri igihe mbishakiye ariko nkagerageza gushaka icyo nkora cyatuma buri muntu wese ankunda cyangwa anyemera, gusa ntibyankundiye kuko buri gihe nisangaga ndi njyenyine nta nshuti ngira.

Ubwo nagiye kumva numva muri radio baravuze ngo impanda y’Imana izavuga ejo, nari nzi bibiliya icyo ari cyo kandi nari nzi ko ari yo izarangiza byose, rero nta bwoba nagize ahubwo nakomeje kwirebera mu gikuta nta cyo nitayeho.

Ubwo nyuma gato bamaze kuvuga gutyo muri radio naribajije nti ese niba ejo impanda izavuga bizagenda bite? Nibajije ibibazo bitandukanye ariko mbura igisubizo, ntangira kugira ubwoba bwinshi, iryo joro sinasinziriye kuko numvaga isi indangiriyeho
Mpita ntangira gusenga mbwira Imana ngo ihindure ubuzima bwanjye, nari mfite ubwoba bwo gupfa nshaka ko Imana impa icyerekezo cy’ubuzima, bwaracyeye inshuti yanjye imwe iza kunsura turasenga, ntangira gusoma bibiliya, mu cyumweru kimwe nari maze kugirana ubusabane n’Imana ku buryo icyo gihe nahise ntangira kugira ubuzima bushya butandukanye n’ubwo nari ndimo mbere.

Uyu munsi ndanezerewe cyane, ubuzima bwanjye bwabaye bushya, ibibazo byo ntibyabura nk’uko undi wese abifite ariko ubu ndi amahoro, Imana yampaye umuryango mwiza, mfite umugore n’abana tubayeho mu buryo bushimishije kubera Yesu.

Nshuti yanjye ushobora kuba uri mu bibazo, uhangayitse, wihebye,wumva uri wenyine ariko humura Imana irahari kandi iragukunda.

Liliane [email protected]