Impamvu yo gushima Imana/EV.Adda

‘’Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza’’. Zaburi 50:22a

Imana ni Data wa twese udukunda. Yatwemereye Yesu iramuduha. Nishimwe. Yesu ati ‘’nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaba muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.

Iyo umuntu akijijwe akakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ahabwa kwizera ko icyo asaba agihabwa. Ni ibintu utabonera ubundi busobanuro, ni ibintu bikorerwa mu kwizera uwo muntu aba yahawe. Imana irabikora, igasubiza amasengesho, ariko hari icyo iba itegereje nyuma yo kubikora, ni ISHIMWE.

Ishimwe rituma Imana yubahwa, ishimwe rituma Imana igira agaciro mu batayizi, kandi rigatuma Imana imenyekana. Ishimwe rituma imbaraga z’Imana zijya ahagaragara, ku karubanda, abatari babizi bakabimenya. Ngicyo icyo Imana ikundira amshimwe.

Narebye natwe ubuzima tubamo, ndagereranya. Muri twese ntawagira umukozi adahemba, yaba ari umucakara ukurikije ibyo umutuma gukora buri munsi.

Imana yacu si umukozi wacu, ariko urebe uko tuyituma n’imitwaro tuyikoreza, nta bihembo idusaba, ishimwe gusa ryonyine ugasanga ryabuze.

Umuntu arabyuka ati ‘’ Mana uturinde umunsi wose, akayituma n’ahandi hose no mu miryango hose aho umuntu ashoboye kwibuka hose. Aho ubwo ntayitumye? Akabona burije akongera ati ‘’ iri joro Mana uturinde, abamarayika, umuriro, ukayituma, ukayereka uburyo ikurinda, ukagotesha bigakomera. Ukwezi kugashira 2,3,,,. Mbese ari umukozi uhemba yaba atarakwishyuza buriya?

Noneho iyo bitagenze neza urubanza rukaza ati ‘’Mana wari urihe?’’ urumva ko afite umurinzi adahemba. Mbega ko nta bihembo asaba kumushima binaniza iki? Gutanga ituro ry’ishimwe ko bitugora kandi uwo mugabo tumutuma byinshi?

Ubwo si ukwikunda twirengagije ko nawe akeneye gushimwa kugira ngo amenyekane benshi bamumenye?

Bamwe tumuraza ku burinzi, ku irembo, ibyacu ntibyangirike, ntiduhombe, n’ibindi byinshi. Ni imfura cyane, arabikora kandi atangiye kuduha fagitire ntitwabasha kumwishyura. Ariko ishimwe riherekejwe n’ituro bikabura.

Umugabo ukurinda uri i Kigali, akarinda n’ikamyo yawe yagiye Tanzaniya, akarinda n’inka zawe ziri mu Mutara, wasinzira akaguhishurira akaga kari imbere yawe? Byose icyarimwe, uyu mugabo wamushinja ute?

Reka nsoreze aha, uko biri kose hari impamvu yo gushima. Mbese Imana yakugiriye neza kandi ko igikomeje, wibutse gushima? Ituro ry’ishimwe si ibihembo wayiha ntiwabibona, ariko naryo ni ngombwa.

Si byiza kwikunda, kwihugiraho udahereza Imana ishimwe. Iyo ushimye Imana irubahwa. Imana si umucakara dutuma, twikoreza imitwaro yose, ahubwo ni umubyeyi uduha tugashimira nk’abana barezwe neza. Senga uti ‘’Data,umpe guhora ngushima uko bukeye n’uko bwije kugira ngo izina ryawe ryubahwe, Amen.
Imana ibahe umugisha.