Impamvu kureba pornography bigayisha ubutumwa bwiza (Igice cya 2) – Tim Challies

Iyo ureba pornography, uba ureba iyangizwa ry’ibyo Imana iha agaciro kuruta ibindi byose yaremye.

Pornography ni iyangizwa ry’umuntu, kuko ubusambanyi budakorerwa mu mubiri gusa ahubwo bukorerwa no mu mutima. Iyo uyireba ntuba ureba gusa nk’uko ubitekereza, ahubwo biba byagutwaye umutima. Si ibyo gusa kandi, ahubwo biba birimo kukwangiza mu bwonko. Imana iravuga ngo “Muha agaciro kurusha ibindi biremwa byose, kuko namuremye mu ishusho yanjye!” Wowe rero urarebera kandi arimo gukorerwa ibiteye isoni, ahohoterwa, yangizwa, ukumva nawe wakora bene ibyo.

Imana iravuga iti “Mu byo naremye byose, nta na kimwe kimurusha agaciro”, ariko wowe ukarebera kandi arimo guteshwa agaciro, yangizwa.
Imana iravuga iti “Birmbabaza iyo umubiri we n’umutima byandujwe”, naho wowe ukavuga uti “Biranezeza!”

Mfite ikibazo nshaka kukubaza, ariko mbere ya byose ugomba kubanza kumenya ingaruka zo kureba pornography.

Pornography n’Ishusho.

Nta kintu na kimwe mu byaremwe byose kirusha umuntu agaciro. Nta butumwa bwiza buruta ubw’urupfu rwa Kristo no kuzuka kwe.

Yesu atarabambwa ku musaraba, Imana yagambiriye ko izashyira mu muntu ifoto igaragaza ubutumwa bwiza: ubukwe. Ubwiru bukomeye buri mu bukwe, ubwiru bwagombaga guhishurwa nyuma y’uko Yesu abambwa ni uko ubukwe butagomba gutandukana n’ubutumwa bwiza. Isano iri hagati y’umugore n’umugabo we igomba guhora isa n’iri hagati ya Kristo n’itorero rye.

Imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa n’abashakanye. Abashakanye ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ubwo ni bwo gusa imibonano mpuzabitsina izakomeza kuba ikimenyetso cy’urukundo Kristo akunda abantu be.

Abakora imibonano mpuzabitsina batarashakanye baba babeshyera Kristo, n’itorero, kandi bahinyura ubutumwa bwiza. Gukina n’igitsina ni ugukina n’urupfu rwa Yesu Kristo no kuzuka kwe.

Iyo ureba pornography, uba uhinyura ubutumwa bwiza. Uba ureba iyangizwa ry’ubutumwa bwiza n’ihohoterwa ryabwo, uba unejejwe na byo. Imana iravuga iti “Iyi ni ishusho ya Kristo n’itorero nabahaye, none wowe urayitegereza yangizwa, ihohoterwa, ikozwa isoni, ugakomeza kunezezwa na byo?

Imana iravuga iti “Kwirinda imibonano mpuzabitsina ni ukugaragaza urukundo Kristo sgukunda”, nawe ukavuga uti “Ubu jyewe ndashaka akandi gakiza n’undi mukiza. Ndashaka agakiza karuta ako mfite, katari ako Kristo yatanze ku musaraba. Ndashaka agakiza iyi mana yonyine ibasha gutanga.”
Ikibazo.

Pornography yangiza ikiremwa Imana iha agaciro kurusha ibindi byose. Pornography ihinyura iyo shusho ikomeye Imana yaduhaye y’urukundo rw’ukuri n’imbabazi za Kristo. Wowe rero uvuga yuko ukunda iyo Mana, ukizera uwo Mukiza, wishimira pornography, ukayiha umwanya muri wowe, ikakwangiza!

Imana irashaka kukumenyesha yuko hakiriho imbabazi, yuko ubwo butumwa bwiza uhinyura bukubikiye imbabazi, n’ubwo wakoze icyaha gikomeye gityo.
Ariko ndumva hari ikindi numva Imana ishaka kukumenyesha. Irashaka ko uzirikana iki cyitonderwa:

Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. … Ukora ibyaha ni uwa satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana. icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, uw’Imana (1 Yohana 3:6,8-10).