Impamvu 5 zidutera gusengera Igihugu Fidèle Masengo

Ni kenshi mu Rwanda abantu bafata umwanya bagasenga biherereye basengera Igihugu cyabo . Aya masengesho ashobora gukorwa n’umuntu umwe ku giti cye ,itsinda cyangwa Itorero runaka bitewe nicyo umwuka w’Imana yavuze ndetse n’icyifuzo basengera.

Impamvu ari ngobwa ko buri mukristo asengera igihugu cye :

Bishop Fidèle Masengo yatanze ingingo zifatika zishobora gutuma abantu basengera Igihugu cyabo ndetse n’imirongo yo muri Bibiliya ibihamya ati :

1. Igihugu n’abayobozi bacyo nibo Imana idusaba guheraho dusenga.

Ibi tugomba kubikora mbere y’uko dusengera ibyifuzo byacu ( 1 Timoteyo 2:1-2 ); hagira hati :” Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.”

2. Igihugu cyawe niyo gakondo yawe mu Isi.

Iyo isenyutse uhinduka umunyamahanga n’ubwo waba uri umuyobozi ahandi, n’ubwo waba uri umuherwe. Urugero. Yosefu yabaye Ministri w’Intebe mu Giputa ariko nti byamugize umunyamisiri. Ahandi uratembera ariko iwanyu uratura.

3. Aho umugisha wuzurira

Mu gihugu cyawe ni hamwe mu hantu ha mbere umugisha Imana iguha wuzurira. Umugisha wose utabimburiwe no kugira iwanyu uba ubuzemo ikintu kinini.

4. Niho ibyishimo by’umuntu byuzurira

( Zaburi 137:1-4 ); hagira hati :” Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu. Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati “ Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni. Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? ”

5. Gusengera igihugu bisibiza ibyago byari kukibaho

(Kubara 16:47-48) cyangwa bikabikuraho burundu nkuko bigaragara mu (2 Ingoma 7:14) handitse ngo :” Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”
Bishop Fidèle Masengo asoza akangurira abantu bose gusengera igihugu cyabo kandi bakabigira intego. Ati :” Ndagukangurira gusengera igihugu cyawe. Ubigire intego. ”