Imitego itanu abakozi b’Imana bakwiriye kwirinda kugwamo.

Bimaze kugaragara ko hirya no hino mu matorero ya hano mu Rwanda hagenda hagaragara ibibazo bikomeye akenshi biba byatewe n’amwe mu makosa akorwa n’abashumba bakuru, maze bikavamo intandaro yo kuvugwa mu bitangazamakuru bikabandagaza cyangwa se ugasanga zimwe mu ntama baba bayoboye zitangira kwibaza impamvu baba bakoze ayo makosa kandi buri cyumweru babahagarara imbere bakabigisha ijambo ry’Imana ribahwiturira gukiranuka ndetse no kugendera mu nzira iboneye.

Mu gushaka kugaragaza neza ibi bibazo abashumba bagwamo , isange.com yasesenguye imwe mu mitego ikomeye abashumba bakuru b’amatorero ya gikristu bagwamo maze bikabaviramo kwandagazwa n’itangazamkuru rya hano hanze ndetse n’amagambo atari make y’abantu.

Dore imwe muri iyo mitego abashumba bamwe na bamwe bagwamo :

1. Gushaka icyubahiro kirenze : Henshi mu matorero usanga abakristo bamwe na bamwe hari igihe bashobora kumara igihe kirenga amezi 3 bashaka umushumba ariko badashobora kumubona kubera gahunda igoranye yo kumubona aba yarashyizeho. Bene aba bashumba akenshi usanga batanaboneka ku murongo wa telephone zabo. Ikindi ni uko usanga ababona aba bashumba mu buryo bworoshye ari ba bandi b’inkoramutima zabo cyangwa se ababa bafite umufuka ubyibushye.Kuri iyi ngingo kandi , usanga hari bamwe mu bashumba badashobora gusuhuza abakristo babo ku munsi w’icyumweru kuko usanga ababaherekeza (Bodyguards) badashobora gutuma banabegera.

2. Gushaka ubutunzi : Muri iki gihe kandi usanga kimwe mu bintu bikomeje gutuma abantu barushaho kuba ba nyamwigendaho nari ubutunzi.Iyo ugeze mu matorero amwe n’amwe usanga abashumba bamwe na bamwe batsimbarara ku maturo atangwa ariko wareba imikoreshereze yayo ugasanga idafututse.Ngaho abitangisha amaturo atari muri gahunda, ngaho abashyiraho amategeko atumvikana y’imiturire(amafaranga), ngaho abakora amagahunda yo guhuza abifite mu itorero ngo babagezeho ibibazo bitarangira by’itorero, ngabo abateza cyamunara bimwe mu bikoresho by’itorero, ngabo abikorera mu kebo k’itorero uko bishakiye n’ibindi.Ikindi ni uko usanga bacuranwa abakristo, ugasanga barapfa kuba umwe yaratwaye umukristo w’undi amuvanye mu itorero rye akamujyana.iIgaruka yabyo ni uko usanga abakristo bamwe na bamwe bahitamo kureka gusenga burundu kuko abashumba bakora bene aya makosa usanga barababereye ibigusha.

3. Ubusambanyi : Ubusambanyi ni kimwe mu byahanuwe mu masengesho aherutse kuba kuwa 1/7/2012 ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 100 ko hari bamwe mu bashumba barangwa no gukunda abagore ndetse rimwe na rimwe ugasanga baca inyuma abo bashakanye bikanaba intandaro y’umwiryane mu ngo zabo.Muri ubu buhanuzi bavuze ko bene aba bashumba bazapfa mu gihe cya vuba.Ubusambanyi kandi ni ikintu cyagiye kigaragara henshi mu matorero ku buryo hari amatorero amwe n’amwe asa nk’aho yamaze kugenda acika intege ahanini bitewe n’umutego w’ubusambanyi abashumba bayatangije bagiye bagwamo.

4. Abaterankunga : Bamwe mu baterankunga b’amatorero usanga bayafasha ariko bakayaha umurongo ngenderwaho aba akwiriye gukurikiza kabone n’ubwo waba ubatesha inzira nyakuri y’imyemerere aba asanzwe agenderaho.Iki ni ikintu cyagiye kigaragara ku matorero amwe n’amwe, aho ugenda usanga bamwe mu bashumba bishyira ku rwego badakwiye kuba bariho.Ibi bigaragazwa n’uko umuntu aba amaze umwaka umwe ku bushumba ariko wajya kumva ukabona ejo yabaye Bishop cyangwa se Apostle maze wamubaza akavuga ngo ni abazungu dukorana b’i bunaka bampaye iyi nyito.Akenshi kugira ngo bayimuhe ndetse banamuhe amafaranga azazamura itorero rye, usanga baba babanje kumumuha umurongo ngenderwaho wabo utandukanye n’uwo itorero ryagenderagamo bityo bikaba byanabaviramo ubuyobe.

5.Guhubuka : Guhubuka ni indwara usanga yaribasiye benshi mu bashumba b’amatorero.Usanga akenshi baba batanagira abajyanama ba hafi.Kenshi kandi usanga hari ibyemezo bikaze bafata maze bagategeka ko byakubahirizwa kandi wenda bitananyujijwe muri za komite nyobozi cyangwa se mu bakiristo , maze byamara gutangazwa ugasanga benshi ntibemeranijwe nabo bityo bikaba intandaro yo kuba bakwigira mu yandi matorero abaha ijambo.

Twasoza iyi nkuru yacu dusaba abashumba b’amatorero kujya bitondera iyi mitego kuko akenshi usanga ibabuza kugera ku ntego baba baratangiriyeho mu gihe baba batangiza amatorero yabo.

Inkuru dukesha isange.com