Imiryango y’abakristo ibana imaze imyaka 2 kuzamura itarabona urubyaro yakoranye igiterane kidasanzwe

Umuryango uhuza abubatse ingo bibumbiye mu kitwa Agakiza Special Parents bamaze byibuze imyaka ibiri kuzamura batarabona urubyaro bakoze igiterane kidasanzwe cyabereye kuri Salle ya Amani iherereye Sonatube mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017.

Umuryango wa gikristo Agakiza Special Parents uhuza abashakanye bagejeje imyaka 2 no kuzamura batarabona urubyaro ngo bafite ntego yo kubwira abatuye isi kwiringira Imana bakanezezwa na yo uko baba bameze kose. Aba kandi ngo bifuza kubwira cyane cyane abo bahuje iki kibazo ko kuba batarabona abana bidakwiye kuba igisika kibabuza kugera ku mugambi Imana yabaremeye bakiri mu isi.


Umwanya wo kuramya Imana

Mu nyigisho bahawe na bamwe muri bo zibanze ku kwigishanya kutiganyira kuko Imana izi buri kimwe bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Inyigisho nk’izi zitangwa na bamwe muri bob amaze gusobanukirwa kunezererwa Imana no kuyikorera muri iki gihe n’ikizaza, bikunze ko babona urubyaro cyangwa bitanakunze kuko ikibahuza n’Imana atari urubyaro gusa.

Uwizeye Emérence uyobora iri huriro akaba n’uwaritangije avuga ko mavu n’amavuko yawo yavuze ko ryatangiye mu mwaka w’2011 ubwo yahamagarwaga na mugenzi we ngo bajye kwivuza hanze barebe ko babona urubyaro. Uwizeye akomeza avuga ko icyo gihe ngo bumvikanye nk’abakristo bahuriza ku ngingo yo gusengera ikibazo bafite cyane ko n’abadafite uburyo bwo kwivuza bakomeza gutegereza Imana kandi ikabasha kubatabara.

Ati ‘’Twarahamagaranye, umwe agahamagara uwo azi utarabyara,turamenyena,tudashingiye ku matorero atandukanye tuvamo,twashyize imbere gusa umusaraba uduhuza,hamwe no kuba tutagira abana,icyo gihe twemereraga abakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo gusa.’’


Uwizeye Emérence uyobora iri huriro

Uyu kimwe na bagenzi be bahuriye muri uyu muryango bavuga ko bishimira ubumwe bagize nyuma kwihuriza hamwe kuko byabakuye mu bwigunge, biuga inyigisho zitandukanye babifashijwemo n’abashumba batandukanye bagiye bababa hafi mu bihe bitandukanye, barasurana, barafashanya, kuri ubu bakaba bishimira ko bahindutse abagabo n’abagore babereye itorero, imiryango yabo n’igihugu muri rusange aho kubaho ubuzima bwo kwiganyira no guhora bahagaritswe umutima n’uko batarabona urubyaro.


Mu giterane cyabo banyuzamo bakanasangira mu rwego rwo gusabana

Kuri ubu ngo bakomeje intego yabo yo kwegeranya bagenzi babo bahuje iki kibazo mu rwego rwo kubafasha gukomerera mu Mana, bakabaho ubuzima bunyuzwe nayo naho batabona ibyo bifuza byose. Ati ‘’ tuzakomeza gshakisha no gukiza icyazimiye uko turi kose, twaba dushonje cyangwa duhaze, twaba tubyaye cyangwa tutabyaye, tugomba kubwira abantu bagowe mu buryo butandukanye ko Imana igira neza,ariko ko itanabikoze ikwiye gushimwa no kwamamazwa.’’


Komiye y’Agakiza Special Parents

Uyu muryango wahawe izina ry’Agakiza Special Parents kuri ubu ukorana bya hafi n’umuryango wo Gushaka mo Gukiza Icyazimiye ( Seek and Save Humanity Ministries) uyobowe n’umukozi w’Imana Pastor Desire Habyarimana, usanzwe ukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye harimo n’urubuga rwa gikristo Agakiza.org.



Ubwo basengeraga Komite y’Agakiza Special Parents

Kuri ubu imiryango irakinguye, uramutse ushaka kuba umwe bagize uyu muryango wahamagara kuri izi nimero:
-  Uwizeye Emérence +250 788837080
-  Uwinkesha Renatha +250 788541010
-  Desire Habyarimana +250 788422984