Imirimo myiza itarimo gukiranuka ntiyaguhesha ubugingo

Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. (2 Timoteyo 2:20)

Kuva umuntu yaremwa kugeza ubu, binyuze mu ijambo ryayo, Imana yagiye itwereka ko gahunda imufiteho ari ndende kandi nziza, ni nacyo cyatumye itamureka nyuma y’aho acumuriye mu ngobyi ya Adeni, ahubwo ikamukurikirana kugirango satani ataburizamo umugambi wayo, bituma igambirira kumucunguza amaraso ya Yesu.

Mu gitabo cy’Abefeso 2:10 umwanditsi yabigarutseho agira ati: Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo, bigaragara rero ko agakiza twahawe ari impano y’Imana katavuye ku mirimo myiza yacu twakoze n’ubwo twaremewe kuyikora, ahubwo agakiza katubera urufunguzo rw’imigisha yose, n’umugabane mu bugingo buhoraho.

N’ubwo twahawe agakiza nk’impano, ntago kaduhesha uburenganzira bwo kwirara cyangwa ngo tudamarare, ahubwo gahesha imirimo yacu myiza agaciro ndetse natwe ubwacu nk’uko twabisomye haruguru. Ni byo koko Imana yifuza ko dukora imirimo myiza, tukitanga mu buryo bwose, tugatanga imbaraga z’imibiri, ubutunzi n’ubwenge byacu kugirango tubere abandi umugisha, ariko ikiruta byose Imana itwifuzaho ni uko tubikora ariko tugeretseho kwiyeza tukitandukanya n’ibidatunganye.

Nyuma y’uko Satani abonye ko abantu bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukora neza, bigaragara ko arwanya yivuye inyuma umugisha bakagombye gukuramo, bityo adutegera ku kudakiranukira Imana, niho uzasanga umuntu yitanga agasura abarwayi, agafasha imfubyi nyamara ntibimubuze gusambana, kwiba cyangwa gukora ibindi byaha bitandukanye, ahandi ugasanga abantu benshi bari munzu y’Imana bakora imirimo itandukanye nyamara ntibakiranuka ku cya cumi, abanyamagambo, abasebanya, n’ibindi biteye isoni, abantu hanze bagahamya ko ari ba ngeso nziza, abandi babona ari umukiranutsi nyamara imbere y’Imana bitandukanye.

Muri rusange rero twahawe impano ziratandukanye z’umwuka bitewe n’uko ari (1kor 12:7-11), nyamara ntago twazihawe ngo zidukure ku mana kuko ariyo izitanga, ahubwo ni ukugirango turusheho kuyikorera mu buryo butandukanye, buri wese akazikoresha atibeshye cyangwa ngo yishyire hejuru ko ariwe wishoboje, ahubwo ko ashobojwe n’Imana, bityo azanesha ubwibone kandi akore umurimo w’Imana uko ibishaka, nawe bizakubahisha ndetse bikugirire umumaro kandi uzabasha kugororerwa kubw’iyi mirimo myiza, ariko niba atariko biri nta ngororano twahabwa kuko tuzabarwa nk’abandi banyabyaha.

Ernest RUTAGUNGIRA