Imbuto z’ Umwuka Wera Dr Fidèle MASENGO

IMBUTO N’IMPANO BY’UMWUKA WERA (Igice cya 1)

Abagalatiya 5 : 22-23
Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

1Kor. 12:8-10
Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi.

Nkomeje kuvuga ku Mwuka Wera mu buzima bw’umukristo. Iki cyumweru ndagiharira Imbuto n’impano z’Umwuka.

Mu gihe ntagira iyi nyigisho nibajije ibintu bikurikira:

1) Iyaba buri mukristo yaharaniraga kwera imbuto z’Umwuka, imbaraga dukoresha mw’ivugabutumwa zatugiririra umusaruro mwinshi tudafite;

2) Iyaba buri mukristo yakoreraga mu mpano ye (ze), intambara n’ibibazo tubona mu Itorero byari kugabanuka;

3) Iyaba abanyempano dufite bagiraga n’imbuto nziza, abazinutswe amatorero kubera abanyempano bari kuba ari bake.

4) Iyaba abera imbuto aribo bahawe n’impano zikurura abantu cg zigaragarira abantu (impano z’ibitangaza, guhanura,kurobanura imyuka, gukiza indwara,...), twari kuba dufite amatorero arimo abantu benshi kandi bahindutse.

5) Icyampa usoma iyi message wese ngo afate nibura iminota 3 asengera abakristo aho bari ngo bere imbuto z’umwuka.

Ndabakunda!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr