Imbaraga zo kwatura Pasitori Uwambaje Emmanuel.

INTEGO : IMBARAGA ZO KWATURA

Rom.10 8.Ahubwo kuvuga kuti"Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza." 9.Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, 10.kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. 11.Kuko ibyanditswe bivuga biti"Umwizera wese ntazakorwa n’isoni."

Ijambo ririca, cyangwa rigakiza, Ibyo wiyaturiyeho bikubaho ! Hari ubuzima tubamo bukaba ari ingaruka z’ amagambo twiyaturiyeho cyangwa ay’ abandi batwaturiyeho. Kwatura ni ugufata ibyari biri mu mutima, ukabishyira ahagaragara, abantu bakabyumva. Kwatura ni nko kurahira. Waba ubishaka cyangwa utabishaka bikugiraho ingaruka.

* Kwatura bitugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi mu buzima bwacu.

Esawu wari umwana w’imfura, yagurishije ubutware bwe abuha mwene se Yakobo, akoresheje Kwatura gusa. Ararahira ati ndabuguhaye ! (Itangiriro 25 : 27) Yumvaga ntacyo bitwaye ! Ntiyari azi imbaraga ziri mu kwatura. Nyamara Yakobo yarazwe umugisha w’umwana w’imfura nubwo atari imfura. Bibiliya itubwira ko, nyuma nubwo Esawu yashatse kuragwa umugisha, atabibonye, nubwo yabisabaga arira. (Heb. 12 : 16-17)

Mu gihe abisirayeli bari bitegeye igihugu cy’isezerano Kanani, bohereje abatasi 12. Muri bo, 10 bazanye inkuru y’ incamugongo batura ko bibonye ari inzige. Kalebu na Yosuwa bo batuye ko niba Imana ibishimiye, izabaha igihugu. Ushobora kwizera, cyangwa ugacika intege bitewe n’ibyo wabonye cyangwa wumvise, byaba byiza, cyangwa bibi. (Kubara 13 : 26-30)

Abisirayeli bose bararize, batangira kwatura ngo iyaba baraguye muri ubwo butayu ! Ibyo twatura Imana irabyumva ! Imana yagize icyo ibasubiza : Kubara 14:28-32 ’Uwiteka aravuga ati : Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye. 29Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu : ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n’abayisagije mwese mwanyitotombeye. 30Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko yuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni. 31Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze. 32Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.

Imana ijya ihindura ibibi ababyeyi batura ku bana babo. Abana bato b’ abisirayeli Imana yabahaye kuzajya mu gihugu, nubwo ababyeyi babo bumvaga bazaba iminyago ! Ikibabaje ni uko twebwe abakiriye kristo, nubwo dufite Imana nk’ umutabazi n’ umufasha wacu ukomeye, akenshi ntitujya twatura ibyiza mu buzima bwacu kandi ngo twizere ko tuzabibona. Ahubwo imivumo ya ba sekuruza, imiryango, abarozi n’iy’abapfumu yo twizera ko itugiraho ingaruka !

* Kwatura Biduhesha kuba abana b’Imana.

Zakayo, umukoresha w’Ikoro, w’umunyabyaha, Yesu ageze iwe mu rugo, yatura ko ibyo yanyaze abakene abibasubiza, abakubiye kane. Yesu nawe ahita amubwira ko agakiza kaje iwe. Luka 19:8.

Kwatura byonyine bizana agakiza. Ku musaraba igisambo kimwe cyaratuye, Yesu yemera ko bari bubane muri Paradizo. Hari ibyaha by’inyongobeza-bugingo, ibyaha bikomeye, abantu banze kwatura, ni ukuri bizababuza ubugingo ! Ibyaha ntibishobora kwivanaho ubwabyo, keretse wizeye ko wabibabarirwa kubw’amaraso ya Yesu, ukabyatura, ukabireka.

Kwatura kwatumye ubwo inkone yahuraga na Filipo, imaze kubwirizwa ubutumwa bwiza, yatura ko yizeye ko Yesu Kristo ari umwana w’Imana, irakizwa, irabatizwa. (Ibyak 8:35-38).

* Kwatura ibyo wizeye, birarema.

Aburahamu yaturiye imbere y’umwana we Isaka, wari umubajije aho umwana w’Intama bari butambe ari buturuke, amubwira ko Imana iri bwironkere igitambo cyo koswa ! (Itangiriro 22:8). Uko niko byagenze, bageze ku musozi, Imana yishakiye igitambo ; Haleluya ! Ibyo watuye, Imana irabirema.

Eliya, kubw’ishyaka ryinshi ry’Imana, yatuye ko nta kime nta n’imvura bizagwa, keretse aho azabitegekera ! (1 Abami 17). Uko niko byagenze muri Isiraheli. Yesu nawe yanyuze ku mutini, awubuzeho imbuto arawubwira ngo ntukere imbuto iteka ryose, ako kanya uhita wuma (Matayo 21:19-21).

Ibintu byose birumva iyo watuye wizeye. Yesu yavuze ko twizeye, twabwira n’imisozi ikavaho igatabwa mu Nyanja, kandi ikatwumvira. Iyo tudafite imitima iducira urubanza imbere y’Imana turatinyuka. Tugomba kuvuguruza ibibi byatuvuzweho, tugahindura imivugire yacu, tukajya twiyaturiraho ibyiza gusa.

Imana igushoboze guhora watura ibyiza ku buzima bwawe, mu Izina rya Yesu, Amen

Pasitori Uwambaje Emmanuel.