Imbaraga zo kurwanya no kwica icyaha muri wowe Pastor Kanamugire Theogene

IMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE

Twavuye mu isi tugowe, twinjira mu nzu y’Imana; icyo duhamagarirwa ni ukwezwa mu ngeso zacu zose ; niyo mpamvu tugomba kurwanya icyaha, tutavuga ngo iki ni gito cyangwa ni kinini. Umwuka wera niwe udushoboza, kandi iyo tumwemereye, tugenda tunesha.

Twahagurutse dufite intego yo kurwanya icyaha, ku buryo n’abadakijijwe batinyaga abakijijwe, ntibapfe kuvuga ibyo biboneye; uko iminsi igenda ishira, ubona abantu bari kugenda batinyuka icyaha, ariko tuzirikane ko tujya mu ijuru, iyo utica icyaha muri wowe, kiba kiri kukwica, twiyambure icyaha kitwizingiraho, twe korora ibyaha, turwane intambara yo gusohora burundu ibyaha, bikabambwa ku buryo utakigeragezwa nabyo; ibyo bizadufasha kubana n’Imana tubohotse.

BIBILIYA IVUGA IKI KU CYAHA?

Yohana 16:8-11 Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka; 9.iby’icyaha, kuko batanyizeye, 10.n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

11. n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

Satani ahora ashaka uko yakwigarurira abantu bahoze mu mwijima, bagakizwa ; akababuza gutsemba ibyaha burundu, ugasanga umuntu agendana ibyaha yanze kwihana. Nyamara si ngombwa ko abantu bingingirwa kwihana, ahubwo umuntu akwiye kumenya guhungisha ubugingo bwe, akaza kuri Yesu akamupfukamira, akamubwira ibyaha bimugoye, akagukiza. Ab’isi bo bahishwe iryo banga!

Hari igihe ibyaha abantu baziruye, bigumaho igihe kirekire, abantu bakabyeza, bagasigara babifata nk’ukuri, nyamara iyo wemereye umwuka wera, aguha icyerekezo, kugirango ubeho utababaje Imana. Ntukavuge ngo ubwo runaka abikora kandi ari umuntu w’Imana, buriya nta cyaha! Twirinde!

Matayo 12:35-37 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. 36.“Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.
37. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”

Aha baribanda ku cyaha cy’amagambo, usanga abantu bapfa kwivugira ibyo biboneye; nyamara ikintu cyose gisohoka mu kanwa kawe, Imana izacyikubaza; kuko uko tubonye uburyo tuba tugomba kuvuga ijambo ryiza.
Iyo ufunze icyaha muri wowe uba ugomba gufungurira urukundo rw’Imana muri wowe, bitabaye ibyo wakingurira ibizakurimbura.

Matayo 22:36-38
( “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” 37.Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ 38.Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.
39. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’)

Simoni w’umukonikoni niwe wabonye urukundo rwa benedata, yifuza kuba nkabo, ariko ataretse nibyo yari arimo; abwira ba Petero ati mumpe ububasha nk’ubwanyu; baramubwira bati uri ikirura mu ntama. Arihana. Natwe twibaze ese twarakijijwe by’ukuri?

INGARUKA Z’ICYAHA

- Icyaha gitandukanya umuntu n’Imana (Zaburi 34:16),
- kigashyira ubwenge mu mwijima (Abefeso 4:18),
- kikanyaga umudendezo (Yohana 8:34), nyamara uba ugomba kubohoka, kuko nta mahoro y’umunyabyaha.
- Icyaha gitera ubukene bwo mu mutima (luc 15:16), naho wahora mu masengesho ugasanga ntacyo bikumarira.
- Icyaha gitera umuntu kuba mu bubata, ugasanga hari ibyaha byakuziritse, kereka wemereye umwuka wera, ukatura, ukavuga impamvu utakigira umunezero; Dawidi we amaze gusambana, yarihannye, aravuga ngo unsubize umunezero w’agakiza.
- Icyaha kizana umuvumo wo mu buryo bwose (Galatiya 3:10); ariko iyo ukijijwe neza, Imana ijya ibitsembaho byose.

Imana itugirire neza tubashe kurwanya ibyaha muri twe.

Amen