Imbaraga zo kurwanya no kwica icyaha muri wowe (Igice cya 2)Pastor Kanamugire Theogene

IMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE

· 1YOHANA 3:14-15
Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. 15. Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.

· 1THESAL 5:22-24 22
Mwirinde igisa nikibi cyose. 23 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 24 Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.

Icyaha cyose ni ubugome, kandi ubikora ni umugome ; ariko uwabyawe n’Imana ntakora ibyaha. Kuko tukimara gukizwa, tuba dutandukanyijwe n’ubuzima bw’icyaha. Tumaze kwinjira muri we adukuraho ibyaha, ntitube tukigengwa nabyo ; Yesu uba muritwe ntaba akitwemerera kugengwa n’ibyaha.

Iyo twinjije Yesu mu buzima bwacu, tubaho tudakora ibyaha ; ushobora gusitara ukagwa, ariko amaraso ya Yesu akatweza. UmuKristo ntagambirira gukora ibyaha, icyo nicyo kidutandukanya n’abadakijijwe. Gusa iyo usubiye inyuma, ukivuguruta mu byaha ; ibya nyuma byawe biba bibi. Usanga bene abo bantu basubiye inyuma, bavuga ngo ntibazarimbuka bonyine, bagashaka ko bazarimbukana n’abandi bantu. Twirinde abameze batyo !
Uyu munsi turibanda ku kwirinda ikibi n’igisa nacyo. Dufate ingamba zo kunesha. Emerera Yesu amareho imirimo ya Satani mu bugingo bwawe.

Icyaha kiba kimeze nk’ibuye ryinjiye mu rukweto ugenda, ntiryatuma ugenda neza, biba bisaba kubanza kurikuramo ukabona gukomeza kugenda. Natwe tuguye mu cyaha, ntitugakomezanye urugendo nacyo, tubanze tugikuremo, tubone gukomeza urugendo.utabikoze utyo nta migisha yo mu gakiza wabona, naho wakomeza gukora imirimo y’Imana, ntugira umunezero wo mu gakiza.

Hari utununga Satani yagiye asigaza, kugirango abantu batazagerayo, aba ari umwuka uzerera ushaka gusubiza abantu mubyo bahozemo, bikaba nka kwa kundi Farawo yavugaga ngo nimunjye kure. Twe kwishushanya n’abiki gihe. kandi twirinde igisa n’icyaha ; ubwacyo si icyaha, ariko kikwibutsa ibyo wahozemo ukiri mu isi y’umwijima. Ikintu cyose ushidikanyaho, ujye ukireka ku bw’umutima uhana.

Rwana intambara yo kwikuraho umugayo wose. Intambara yo mu isi, ni uko Isi ishaka ko dusa nayo, ntiyemera ubuzima bw’umwuka tubamo ; umubiri nawo ushaka kudutwaza igitugu, ariko abari muri Kristo Yesu nta teka tuzacirwaho.

Satani aturwanya atajenjetse, azi aho tugirira intege nke, akaba ariho aduterera. Tube maso ! Ubugingo burahenze, ushyire imbaraga aho utererwa ; urwane intambara nziza yo kunesha ibyaha.
Ikidufasha kunesha icyaha ni Ijambo ry’Imana, rikatwezaho ibyaha (Ezekiel 36:25-27) ; ubutumwa bwiza budushoboza no kunesha ibyiyumviro bibi, abantu bangana kubera imitekerereze mibi.nyamara tuba tugomba kwibwira amategeko n’amateka y’umwami Imana.

Ikindi kidufasha kunesha ni ukugira urukundo rutagira uburyarya (Abaroma 12:9-18) ; nibwo tunesha urwangano rwo mu mutima. Niba hari ibyo uretse uba ugomba kugira ibyo winjiza bisimbura ibyaha ; bitabaye ibyo uteraganwa n’imiyaga y’uburyo bwinshi, n’inyigisho ziyobya.

Iyo tumashe kunesha kamere, tuba tugomba kwera imbuto z’Umwuka Wera (Abagal 4:25-29 ; 5:22-). Niba uhuye n’ikigukomeretsa umutima, ntibukire ugikomeretse, ujye ushaka umwanya wo kugikuramo ugite kure.

Hari abantu bagenda bahinduka, ukaba wari umuzi nka mwenedata, wamusanga ngo akugire inama, akagushora mu bintu bibi, bikakunanira kubabarira, ariko iyo Ijambo ry’Imana rishoreye imizi muri wowe, ubasha kubabarira ( abakolosayi 3:10-17 )

Dukeneye imbaraga zo kurwanya icyaha muri twe. Amen
Pasitori Kanamugire Theogene,