Imbaraga z’ikindi gihe

Imbaraga z’ikindi gihe (luka 4:13)
Muri iri jambo dusomye, dusangamo inkuru z’uko Umwami wacu Yesu Kristo yagaragejwe n’umwanzi satani, ariko Yesu akanesha muri byose. Inkuru igasozwa n’uko umwanzi agambiriye kuzanesha Yesu ikindi gihe.

Igihe: Ubusanzwe iyo Biblia ivuga ijambo igihe ibisobanura mu buryo bubiri:

- Igihe mu buryo burambye (Period): Iki ni igihe abantu babayemo kikarangira, icyo barimo se ubu cyangwa se n’igihe kizaza bazabamo. Iki gishobora kubarirwa mu masaha menshi, iminsi, cyangwa se n’imyaka.
- Igihe mu kanya usohoyemo (Time): Iki gihe iyo Biblia ikivuga iba isobanura umunsi, isaha, umunota, n’isegonda.

Bene ibi bihe byombi rero bisohora k’Umukristo, hakaba igihe bisanze amerewe neza cyangwa se amerewe nabi. Ikindi n’uko Umukristo amenya iby’ibihe byashize n’ibyo asohoyemo ariko ntamenya iby’igihe kizaza kuko ari ibanga ry’Imana. Icy’ingenzi n’uko uzabyitwaramo n’imbaraga uzaba ufite.

Yesu ageragezwa na satani mu butayu yari amaze iminsi 40 atarya umutsima atanywa n’amazi; gusa yari yuzuye Umwuka Wera, ni ukuvuga ko yari afite imbaraga zihagije zo kunesha satani kandi koko yaramunesheje. Imana yacu ihimbazwe yaduhaye umwuka wera utuma tunesha umwanzi.

Muri iyo ntambara, satani yamugerageresheje ibintu 3: ibyo kurya, ubutunzi n’icyubahiro. Ibi rero bikaba aribyo bituzanira intambara za buri munsi turwana nazo. Umukristo aba ahanganye na satani amutegeye ku nda (ibyu kurya bya buri munsi), ku butunzi (mu kazi n’iterambere) no mu cyubahiro (kuzamurwa mu ntera) kandi iyo Umukristo ahagaze neza mu mbaraga z’Umwuka Wera akanesha, ibyo byose tubihabwa kubw’ubuntu bw’Imana kuko Data aziko tubikeneye n’ibyo yasezeranye natwe ko “Abashaka ubwiza, icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza badacogora”.

Kunesha izo ntambara, biradusaba kuba twambaye imbaraga zo muri iki gihe turimo n’izo mugihe kizaza, kuko uko bukeye n’uko bwije satani ahindura amayeri yo kudutera ashaka kurimbura ubugingo bw’abizera.

Iyo dusomye Yohana 6:66 – 69; tuhasanga Petero intumwa ahamya ko Yesu ariwe Kristo kandi ko batamuvaho kuko ariwe ufite amagambo y’ubugingo; mu yandi magambo icyo gihe yari afite imbaraga zo guhamya. Ariko bageze mukaga, bafashe Yesu, yatangiye kumwihakana ndetse anavugako atigeze kumumenya; ubundi nabwo aza kubwira bagenzi be (izindi ntumwa) ko yisubiriye kuroba, ndetse nabo bafata icyemezo cyo kujyana nawe. (Yohana 21:1 – 5).

Ibi bitwigisha iki?

1. Hariho igihe cy’Ububyutse n’igihe cy’ubuhenebere
2. Hariho igihe cy’amahoro n’igihe cy’intambara
3. Hariho igihe cyo kunesha n’igihe cyo kuneshwa
4. Hariho igihe cyo gutunga n’igihe cyo gukena n’ibindi bihe binyuranye.

Impamvu rero ni nyinshi, ahubwo icyo twese dukwiye gutekereza n’uko tuzitwara muri icyo kiri mbere, kuri wa munota n’isegonda uzaba wongeye guhura n’umwanzi akugerageza. Kuko nk’uko tubizi neza, ntituragera aho umwanzi atageza imyambi, ngo twirate nk’abakuramo imyambaro y’urugamba batabarutse.

Imbaraga z’ikindi gihe zitumariye iki?

1. Ziduhesha kunesha intambara z’uyu munsi n’iz’ejo hazaza (Abefeso 6: 10 – 13)
2. Ziduhesha kunesha ibyaha (Daniel 1:8)
3. Zituma tubasha kubona ibyo twasezeranijwe (urugero: Yosefu anesha byose muri Egypte)
4. Zutuma tubasha kuguma turi umwe na Yesu, no mu rupfu tukaba turi kumwe, kugeza ubwo tuzasohora mu bwami bwo mu Ijuru.

Hariho abagiye batakaza imbaraga bagasohora mukindi gihe ntazo bagifite bikabakururira akaga gakomeye: nka Samusoni (Abacamanza 14: 5 – 9) n’abandi benshi.

Mwibuke kandi ko Yesu yaduhishuriye ibanga ko bene izi mbaraga zibonerwa mu gusenga no kwiyiriza ubusa.

Isengesho: Mana uduhe imbaraga z’Umwuka Wera wo kudufasha uyu munsi n’ejo hazaza uwutwuzuzemo cyane. Amen.

Imana ibahe umugisha.

BYIRINGIRO Eric