Imbaraga z’ amasengesho.

IMBARAGA Z’AMASENGESHO

AMASENGESHO NTABORA

Gushima Imana twibuka aho yadukuye ari ukuzirikana ko byose tubikesha Yo, igahabwa icyubahiro. Amasengesho ni urufunguzo rukinga kandi rugakingura kandi Imana yumva amasengesho. Uwasenze yasaza akavaho akanibagirana ariko amasengesho ye agumaho.

1. IYO AMASENGESHO ABAYE MENSHI, IJURU RIRATWISHAKIRA

Ibyak.10:1-3 Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana. Yari umuntu w’umunyadini wubahaga Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba. Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati"Koruneliyo."
Yubahaga Imana we ubwe n’abo mu rugo rwe. Nubwo byasaba igitsure, birakwiye ko abacu bagendana natwe mu kubaha Imana. N’ubusanzwe, abana bato kenshi bakora ibyo babwirizwa batabitekerezaho bakazamenya umumaro wabyo hanyuma. Amasengesho naba menshi, Imana niyo iza kukwishakira. Koruneliyo yasengaga ubudasiba, Imana imwoherereza Malaika wayo.

2. AMASENGESHO AHINDUKA URWIBUTSO

Ibyak.10:4-6 Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati"Ni iki Mwami ?" Aramusubiza ati"Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana. Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja."
Nk’uko tubona inzibutso mu isi, no ku Mana twiyubakira inzibutso iyo dusenga cyane.

3. AMASENGESHO NTABORA

2Abami 13:20-21 Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by’Abamowabu bitera icyo gihugu. Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.
Elisa yari yarasenze cyera, ariko imbaraga z’amasengesho ze zikora we yaranapfuye, zizura uwari upfuye. Izi mbaraga nizo zatumye n’imyenda y’intumwa nka Paulo yarakizaga abarwayi ubwayo.

4. AMAVUTA YO MU BISEKURU BINE

2Tim.1:3-5 Imana nkorera nkurikije ba sogokuruza mfite umutima utancira urubanza, ni yo nshimira yuko nkwibuka ubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro. Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero, kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.

Ugusenga kwacu kwinshi kuzagirira umumaro abacu. Ukwizera kwa Timoteyo kwari ukw’amateka, gukomoka kuri nyirakuru no muri nyina Unike. Niba abagore batwite bababuza kugira umunabi ngo bidafata abo batwite, ni gute iby’Umwuka bitafata abacu ?

Uticarana n’abakobanyi ntabe mu nzira y’abanyabyaha, icyo azakora cyose kizamubera cyiza ! halleluya. Kubw’izi
mbaraga z’amasengesho, tuzanyura aho abandi badaca nk’uko Abisiraheli banyuze mu nyanja bakambuka kubwo amasengesho ya Mose . Inyanja yarababonye iratinya.

35 indirimbo z’ Agakiza:

"Ni Yesu wangize kuba umuvandimwe we,
Imana ishimwe cyane...! ...
Ibyiza yakoze mbifitemw umufasha. Iman’ ishimwe cyane.
Ni w’ umfasha mu bintu byose bikomeye. Iman’ ishimwe cyane.
Imibabaro yanjye yose ni kw ayizi. Ahindur’ iyo mibabaro ngw anezeze.
Iman’ ishimwe kuko yumv’ amasengesho. Iman’ ishimwe cyane... "

Pastor Uwambaje Emmanuel