Imbaraga z’Ubumwe (igice cya 4)

Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. (Yohana 17:22)

Ubumwe mu itorero

Iyo tuvuze itorero abantu basobanukirwa byinshi bitewe n’uburyo bigishijwe ariko ukuri guhari ni uko hari itorero ritagaragarira amaso( umubiri wa Kristo) hakaba n’amadini n’amatorero dusengeramo.

Itorero ni abantu batoranyijwe n’Imana, ibashyira ku ruhande. Petero yaravuzeko ngo: Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera , ni abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. 1 Petero 2:9

Abashumba b’amadini n’amatorero bagiye batwigisha nabi kubw’inyungu zabo, bakatwumvisha ko itorero ari iryo tureba inyuma, ibyo bituma abantu birema ibice kugeza ubwo benedata bahura ntibasuhuzanye.

Ese umuntu yakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza, akaba yera imbuto njye mucira urubanza mpereye kuki nubwo twaba tudasengera mu itorero rimwe? Ese umubiri waba amaso cyangwa amaboko, nta rugingo rwo ku mubiri rwasuzugura urundi ahubwo zirakundana iyo rumwe rubabaye izindi zibabarana narwo.

Birababaje kuba abakorera isi, ibihugu bishyira hamwe kugira bagire imbaraga zo kuzana impinduka ariko buri munsi bene data bagatandukana kubw’imyumvire, ahubwo abashumba bananiwe kumvikana bagakizwa n’urukiko, kandi abadakijijwe aribo bakatwigiyeho kubaha Imana n’imiyoborere myiza.

Yesu yavuze ko ubwami iyo bwigabanyije buba burangiye. Uko abantu bazakomeza gucikamo ibice niko Satani azabona urwaho rwo gusenya amatorero, Imana ntirobanura ku butoni ahubwo ukora ibyo ishaka iramwemera.

Twige gutandukanya itorero rya Kristo n’amatorero (amadini) dusengeramo.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe...............................................

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]