Imbaraga z’Ubumwe (igice cya 3)

Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. (Yohana 17:22)

Ubumwe bw’umuntu n’Imana

Kuva umuntu akoze icyaha muri Edeni ubumwe, ubusabane, ibyishimo byarapfuye bigeza ubwo umuntu ava mu bwiza bw’Imana atangira kubaho ubuzima atari yarateguriwe.

Imana kuko ari urukundo yashakishije uburyo yakiza umuntu ibinyujije mu gitambo cyo ku musalaba, muzi ko umuntu yacumuriye ku giti na Yesu yagomba kubambwa ku giti kugira ngo umuntu acungurwe.

Mbere yaho byari bikomeye kuko umuntu yiyunga n’Imana abantu bagerageza gutamba ibitambo, amaraso y’intama, ihene intungura ntabwo byakuraho ibyaha ahubwo byarabitwikirwaga. Umunsi Yesu aza kubatizwa Yohana yahamije ko ari ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.

Ibyaha byawe byakuweho rwose kuva umunsi wakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, ntabwo uzarimbuka niba wizeye Kristo Yesu ahubwo uri umuragwa w’ubugingo buhoraho.

Nyuma yo kwakira Kristo bigenda bite?

Iyo tumaze kwizera tukaba abana b’Imana umuntu atangira inzira yo kwezwa buri munsi, uharanira kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu kuko kuva mu gihe cya Yohana umubatiza ubwami bw’Imana buratwaranirwa intwari zibugishamo imbaraga.

Aha niho Pawulo avuga ko: Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza (Tito 2:11-13)

Ubumwe bwawe n’Imana buva mu busabane ugirana nayo, mu gusenga, gusoma ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa, mu kuyikundisha umutima wose, ubwenge n’imbaraga.

Ese waba uheruka gusabana n’Imana ryari?

N’iki ukora ngo urinde ubumwe bwawe nayo? Ese hari icyagutandukanyije nayo cyaba icyaha cyaba imibabaro y’isi? Ngufitiye inkuru nziza umunezero w’Imana ni ukubana n’umuntu, niwiyunga nayo yiteguye kukubabarira.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe...............................................
Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]