Imbaraga z’Ubumwe (igice cya 2)

Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. (Yohana 17:22)

Ubumwe bwo mu muryango

Nk’uko twagiye tubigarukaho mu muryango niho Imana ikorera ariko na Satani arwanya umuryango kugira ngo avuguruze umugambi w’Imana. Mu muryango niho haba urukundo, ibyishimo, ubumuntu, agaciro,uwo uzaba we bikomoka mu muryango, kubaha no kubahwa, ubwisanzure.

Iyo ubuze ibyo twavuze haruguru bitewe n’umubano wa Mama na Papa ushobora kutazongera kubibona ubuzima bwose keretse ugize umugisha wo kwakira Kristo nk’Umwami n’umukiza akaguha ubugingo buzima n’umutima mushya.

Abantu benshi bavukiye mu miryango ababyeyi babanye nabi, aba Papa batari responsable (ntacyo bitaho), aba mama bumiwe kubera itotezwa bakorerwa, imiryango y’abantu bikunda, ubunyakamwe, kwikunda, kwikubira, banadutoza kubaho gutyo aho bakubwira ko uramutse uriye ku baturanyi bakuroga ugakura wibana.

Iyo bimeze bityo ukurana umutekano muke mu mutima, ubugare, umujinya udasobanutse, kwirwanaho no mugihe kitari ngombwa, uhorana impagarara, kuko ubuzima uriho atariwo mugambi w’Imana.

Tekereza uwo muntu ariwe uzavamo umuyobozi, umushumba, umuganga, mwalimu w’ejo hazaza abo azayobora azabaha iki?

Igikomeye niyo abantu bakijijwe bwa buzima barabugumana kuko mu miryango twize kurenzaho, guseka tutasetse, kutavuga ukuri kose, kutagaragaza amarangamutima yose.

Umuntu uvugisha ukuri mu muryango agafatwa nk’utazi ubwenge.

Mbafitiye inkuru nziza: Yesu yaje kuvura imvune zo mu mutima, ntabwo akiza ibyaha gusa, umubwize ukuri uko wabayeho yiteguye kugufasha no kukuruhura, we kuba imbata y’amateka.

Kuki imiryango isenyuka?

Impamvu yo gusenyuka k’umuryango ni uko umuntu agera mu rugo agasanga asabwa gutanga ibyo atigeze ahabwa bikamugora bikarangira abayeho nk’uko iwabo babagaho nubwo azi ko ari bibi, burya amateka ntahinduka keretse uhuye na Kristo gusa.

Dusenge: Mana tugarure mu mugambi wawe udukize kuba imbata z’amateka mabi mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe...............................................
Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. (Yohana 17:22)

Ubumwe bwo mu muryango

Nk’uko twagiye tubigarukaho mu muryango niho Imana ikorera ariko na Satani arwanya umuryango kugira ngo avuguruze umugambi w’Imana. Mu muryango niho haba urukundo, ibyishimo, ubumuntu, agaciro,uwo uzaba we bikomoka mu muryango, kubaha no kubahwa, ubwisanzure.

Iyo ubuze ibyo twavuze haruguru bitewe n’umubano wa Mama na Papa ushobora kutazongera kubibona ubuzima bwose keretse ugize umugisha wo kwakira Kristo nk’Umwami n’umukiza akaguha ubugingo buzima n’umutima mushya.

Abantu benshi bavukiye mu miryango ababyeyi babanye nabi, aba Papa batari responsable (ntacyo bitaho), aba mama bumiwe kubera itotezwa bakorerwa, imiryango y’abantu bikunda, ubunyakamwe, kwikunda, kwikubira, banadutoza kubaho gutyo aho bakubwira ko uramutse uriye ku baturanyi bakuroga ugakura wibana.

Iyo bimeze bityo ukurana umutekano muke mu mutima, ubugare, umujinya udasobanutse, kwirwanaho no mugihe kitari ngombwa, uhorana impagarara, kuko ubuzima uriho atariwo mugambi w’Imana.

Tekereza uwo muntu ariwe uzavamo umuyobozi, umushumba, umuganga, mwalimu w’ejo hazaza abo azayobora azabaha iki?

Igikomeye niyo abantu bakijijwe bwa buzima barabugumana kuko mu miryango twize kurenzaho, guseka tutasetse, kutavuga ukuri kose, kutagaragaza amarangamutima yose.

Umuntu uvugisha ukuri mu muryango agafatwa nk’utazi ubwenge.

Mbafitiye inkuru nziza: Yesu yaje kuvura imvune zo mu mutima, ntabwo akiza ibyaha gusa, umubwize ukuri uko wabayeho yiteguye kugufasha no kukuruhura, we kuba imbata y’amateka.

Kuki imiryango isenyuka?

Impamvu yo gusenyuka k’umuryango ni uko umuntu agera mu rugo agasanga asabwa gutanga ibyo atigeze ahabwa bikamugora bikarangira abayeho nk’uko iwabo babagaho nubwo azi ko ari bibi, burya amateka ntahinduka keretse uhuye na Kristo gusa.

Dusenge: Mana tugarure mu mugambi wawe udukize kuba imbata z’amateka mabi mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe...............................................
Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]