Imbaraga z’Ubumwe (Igice cya 5 - Umusozo) Pastor Desire

Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. (Yohana 17:22)

Ese ubumwe burashoboka?

Yesu asenga iri sengesho yari afite umutwaro ko abantu baba umwe, bimwuzuye umutima kandi yarababajwe n’ukuntu Satani yibye ubumwe mu bantu. Aha twakwibaza ngo iki cyifuzo cyarasubijwe cyangwa dukomeze dusenge ngo uduhe kuba umwe?

Ubusanzwe itorero Imana yarishizeho ngo ribe umucyo uvira amahanga.

Yesu yavuze ko ntawakongeza itabaza ngo aritwikirize intonga, kandi ko rimeze nk’umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntawubasha kuwutwikira. Mu itorero niho abantu bakwiriye kwigira imiyoborere, imibanire, ubumwe, urukundo, kwihangana, gutera imbere, gusenga, kubaha Imana n’ibindi ariko siko bimeze.

Ikibabaje itorero ryatakaje umwanya waryo bituma ibibera mu itorero n’abapagani batabasha kubikora, none niba ubumwe bubuze mu bashumba b’amatorero ya gikristo, bukabura mu bavuga ko basenga ubwo tuzabushakira mu batarakizwa?

Abayobozi bo mu isi bavumbuye iri hame (principe) ryo gukorera hamwe bituma batera imbere ariko uko umunsi uje niko umubiri wa Kristo utandukana.

Niba nta gikozwe ngo dusenge Imana ihagurutse abantu bafite umutwaro nk’uwa Yesu, ngo basenge barwanire ubumwe, ubukristo buzasigara ari amateka bajye bavuga ngo higeze................

Amatorero 7 ya Efeso urebye uburyo yari yubatse byari byiza ariko kuko batitaye ku miburo y’Imana ubu hasigaye inkuta zaguye, abasilamu ni 99% kuko igitereko cy’itabaza cyavuye mu mwanya wacyo kumurikira isi birarangira.

Iyo urebye gutandukana kw’abashakanye, urwango ruri hagati y’abana n’ababyeyi, ubunyakamwe aho umuntu arwara ntagire umusura, yapfa tukamushinguza aruta ayo twamusuje arwaye uhita ubona ko tugeze habi.

Mu bihugu byinshi bikomeye umukene ntafite ijambo ariko no mu itorero umukene ntahafite umwanya. Twasenga ngo Mana ubahe kuba umwe, ubunyakamwe (individualisme) si umugambi w’Imana, kuko ikunda kuba mu bumwe mu busabane kuko umunezero w’Imana no kubana n’umuntu niyo mpamvu Yesu yemeye kuza kugira ngo yegere umuntu amukize.

Dusenge: Mana uduhe kuba umwe, kandi umugisha uboneka mu bumwe wose uwuduhe ingaruka mbi z’ubunyakamwe no kwikunda bitugaragaraho ubidukize mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

Inyigisho irasoje.....

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]