Imbaraga z’Imana mu ntege nke zacu

Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. 2 Abakorinto 12:9

Uvugwa aha ni Pawulo, uwo Imana yahamagaye gukora umurimo wayo nawe imukuye mu byaha bitandukanye nk’uko no kubandi benshi bigenda. Pawulo yigeze kubaho akomeye mu buzima busanzwe, ndetse arenganya ubwoko bw’Imana. Kristo aza kumutungura aramuhamagara, amuvana mu byo yarimo amuhindura umukozi we ukomeye.

Mu kumuhamagara, yagize igishakwe, abana nacyo ndetse ngo arasenga Imana yifuza gukira. Aho twasomye yandikira Abakorinto ni nk’ubuhamya abaha bw’uko Yesu yamusubije, ko ubuntu bwe bumuhagije.

Ikindi Pawulo yahishuriwe ko kuba yaramaze kumva ko ari umunyantege nke byatumye imbaraga za Kristo zigaragara. Ageze noneho aho yirata intege nke ze bigatuma iza Kristo zimuzaho.

Hari ibintu Imana yakurekeyeho kugirango intege nke zawe zihamye inyinshi za Kristo.
Mbere yo gusakuriza mu byo uri gucamo, wabanza ukamenya icyo Imana ishaka gukuramo.

Hari umuntu watanze ubuhamya bw’ukuntu yari yishimye yumva ibintu byose bimeze neza, mu kanya gato aba yakiriye telefoni bamubwira inkuru mbi, ahita acika intege zose. Icyamubayeho ni uko yahise yumva ubwenge buzengurutse asanga ntacyo yakora, hasigara kugwa mu gikombe cyo kwibaza no gutakaza ibyiringiro.

Ariko bene aha Yesu ahakura icyuhiro kidasanzwe. Intege zawe zishize, Kristo arigaragaza kugira ngo ishimwe rye utazagira ikindi urihuza nacyo ngo ukirate.
Icyo uyu yakoze ni ukwishingikiriza ku Mana yonyine no ku buntu bwayo. Kandi iyo umaze kugenza gutya Imana iraza igakora imirimo.

Iyo intege zawe zishize uba usigaje kwishingikiriza Imana igakora ibyo ishaka, Pawulo amaze kumenya umugambi w’Imana ku buzima bwe nibwo yavuze ko iyo abaye umunyantege nke aribwo arushaho kuba umunyembaraga. 2 Abakorinto 12:10

Wowe usoma, iri jambo rigukomeze, kandi rigufashe guhishurirwa ko Imana izi intege nke zawe, kandi nibwo buryo kuri yo yahisemo kugaragaza imbaraga zayo.
Mu ntege nke zawe, Imana ihagaragariza imbara zayo.