Imana yumva amasengesho asengewe mu Mwuka no mu kuri. Pastor Emmanuel

IMANA ISHIMWE KUKO YUMVA GUSENGA

Imana yahisemo uburyo ibana natwe, Imana ni umwuka wowe ukaba umuntu. Imana ni umwuka n’abayisenga bayisengera mu kuri no mu mwuka, yahisemo ko tuyisenga turi mu mubiri yo iri mu mwuka ikatwumva, iyo iza kugira office mu mugi, twari kujya dutonda umurongo tuyishaka, niyo mpamvu yahisemo kuba mu mwuka igashakwa n’abanyamwuka.

Ibitaboneka byayo nizo mbaraga zayo, abantu barayishatse babura aho iba, ariko irahari iri kumwe natwe. Iyo iza kuba iba muri Amerika twari gutega tukayisangayo, none iri hano, iba hano iri mu mwuka kandi ihaba inumva, yumva kurenza abandi bose, amatwi yayo ntiyapfuye cyangwa ngo arware ijye kuyivuza, imboni zayo zirabona n’amaboko yayo arakora ariko ikunda abayishaka bayishakana umwete. Imana yumva gusenga.

Igishushanyo cy’ihema ry’ibonaniro, ahera ni muri salon y’Imana. Imana yubatse inzu yitwa ihema ry’ibonaniro, iba ku misozi ariko ntikiba ku misozi, iba mu mitima yacu. Inzu zose zigira ibyumba bibiri bikomeye: mu ruganiriro (salon) aho abantu bose bagera, ikagira no mu cyumba gikuru (chambre principale) itagerwamo n’abantu bose uretse ba nyiri urugo.

Ahera ni muri salon y’Imana, habagamo igitereko cy’amatabaza, imitsima, inkongoro irimo vino (igaburo ryera), basomeshaga iyi mitsima. Habagamo igicaniro cy’imibavu bigereranywa n’amasengesho, harimo abatambyi babiri, abakerubi bane n’umwenda ukingiriza ahera. Umutambyi yazaga muri salon buri munsi agacana imibavu ikuzura muri salon, naho ahera h’ahera yahageraga rimwe mu mwaka niho Imana yabaga. Iyo bacanaga imibavu, imyotsi yajyaga ahera cyane inyuze hasi mu mwenge w’umwenda ukingiriza aho Imana iba hagereranywa na ya chambre principale.

Imana yabaga iri inyuma y’uriya mwenda, uyu mutambyi yabaga ari muri salon. Imana yashoboraga kuba muri salon, ariko yanze ko tuyimenyera, ihitamo kwibera mu mwuka ngo umuntu wese ayibone. Kuko iyo iba ifite umubiri bamwe ntitwari kuyibona, byari kujya bisaba uburenganzira (audience) ariko umwenda ukingiriza ahera watabutsemo kabiri abantu bose bigererayo. Amen

Umutambyi yabaga ari muri salon ari gusenga yambaye amabuye 12 agereranywa n’imiryango 12 ya Isiraheli. Icyo dushima uyu munsi ni uko uyu mutambyi atakibaho, mubo yari ahagarariye ntitwari turimo, ntitwari ubwoko ntitwagiraga n’Imana, twari nk’ibikoko byo mu ishyamba, ariko Yesu aje araduhagararira, adufite ku mutima, ubwo atuvugira nta mwanzi. Iyo azamuye ibiganza, aravuga ati natwe turahari.
Indirimbo 35 mu gushimisha. Imana ishimwe kuko yumva amasengesho. Uriya mutambyi bamuhaye mandate aragenda none dufite Kristo ni mwene wacu wa bugufi.

Amagambo dusenga iyo ageze imbere y’Imana ahindura forme agafatika, abantu iyo batwumva bumva ari amagambo nyamara siko biri.

3. AMASENGESHO ARAFATIKA

• Araza akura cya gitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe. Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y’abera.(Ibyahishuwe 5:8)

• Iyo dusenga aba ari amagambo, ariko ntagera imbere y’Imana ari amagambo, ahubwo aragenda agaca mu ruganda, akagaruka ari ibisubizo, bikadusanga ino aha. Urugero iyo umuntu asengera ubukwe avuga amagambo, Imana ikavuga ngo irabukoze, igisubizo cyaza abantu bakakibona. Amagambo Imana iyakuramo ibintu bifatika.

- IGICANIRO CY’IMIBAVU

Ibyahishuwe 8:3 Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite Icyotero cyacuzwe mu izahabu , ahabwa n’imibavu myinshi ngo ayongere ku masengesho y’abera.

· Harimo no kutwongerera, twahawe marayika ufata amasengesho twasenze akongeramo, dusenga uko dushoboye akongera, ahabwa n’Imana imibavu ngo yongere amasengesho, niyo mpamvu umuntu usenga Imana imuha amakuru y’igihe kirekire nta nubwo apfa atunguwe, irabanza ikamutegura, ikamweza, uba waratanze umusanzu mu bwami bw’Imana niyo mpamvu ibanza ikabikubwira, nyuma warapfuye abantu bakavuga ngo dukurikije ibyo yakoraga mu minsi ya nyuma, bigaragara ko yari aziko agiye kugenda.

· Niyo tugiye kwimuka turabimenya nkanswe kuva muri uyu mubiri, tuzataha tubizi, umwuka wacu n’uwa Kristo bizahamanywa ko tugiye gutaha. Imana ijya ivugira muri rusange ko umugeni atashye nkanswe wowe, izakumenyesha.

Ibyahishuwe 5:8 – ibizima n’abakuru bikubita imbere y’Umwana w’Intama , bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu ariyo masengesho y’Abera.

· Izi nzabya Yohana yabonye si inzabya nkuko tuzizi kuko ntiwavuga amagambo azuzuye naho wamara umwaka, ahubwo ni uruganda yabonye. Iyo ugiye mu ruganda rwa AZAM, usangamo imifuka y’ingano zaca mu ruganda hakavamo ifu izakoreshwa n’abantu benshi. N’abanyamwuka bajya imbere y’Imana bagasenga, hakavamo ibisubizo byinshi bikagera no ku batasenze. Imana iziko twikunda, ariko iyo twisengeye n’abataje gusenga ibisubizo bibageraho, niyo mpamvu u Rwanda rugihari, dufite umusanzu ukomeye ku gihugu; hari ibyo twagiye twirukana byamanutse, bikagenda.

Dufite imbaraga zo gukubita ibintu na Satani aratuzi, turamubangamiye. Tujya turogoya imigambi y’inkozi zibibi zafatanyiriza hamwe kutugirira nabi tukabirogoya, bagatatana, imigambi mibi yabo ikaburizwamo.

· Dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima. Gusenga si akantu gato, Imana ishimwe ko abantu batabirwanira, barwanira ibindi, ariko ntawurwanira kwiyiriza ubusa, ahubwo usanga abantu bavuga ngo mutubabarire twagize gahunda ntitwaje gusenga. Imana ishimwe ko itabonerwa mu mubiri.
Aho usengeye hose irakumva. Amasengesho arahenda, niyo mpamvu Imana iyakwishyuza. Tuzasenga kugeza igihe Yesu azagarukira.

4.AMASENGESHO AKURAHO BURUNDU IKIBAZO

• Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose.”

• Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi, aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.(Kuva 17:8-15)

• Imana ikuraho ikintu burundu, nta muntu wakigarura, icyo yubatse ntawagisenya n’icyo yasenye nta wacyubaka. Aha Mose yarabwiwe ngo andika. Iyo usenga cyane Imana ivuga cyane, wasenga gake ikavuga gake. Wasengera mu rusaku igaca amarenga, wajya ahihereye ikagusobanurira. Abatajya basenga bonyine hari ibyo batamenya. Imana ntiyavuga byose mu rusaku.

• Niyo mpamvu tujya dusohakana n’Imana tukajya ahiherereye ikatubwira byose. Abubatse ingo, ujya usohokana n’uwo mwashakanye mukagura nka Fanta muganira, akakubwira akari imurori kandi atigeze abikubwirira mu rugo.

• N’Imana iravuga ngo munsange ahantu hatari abantu mumbwire ibyo mwibwira. Aha twasomye, Yosuwa yasigaye arwana Mose azamuka umusozi, Imana imubwira ko izakuraho rwose abamaleki bakibagirana

• Uko ugenda usenga ikibazo kigenda gicika intege nubwo kitarangira, kigasigara cyaracitse intege kikaba ikintu gihari ariko cyarananiwe.

• Imana iti bwira Yosuwa ko nzakuraho rwose Abamaleki. Imana imaraho ikibazo ntikizongere kwibukwa. Yavuzeko izakuraho abamaleki ntibongere kwibukwa, na nubu ntibabaho tubumva muri Bibiliya gusa. Hari ibyo turangiriza mu masengesho. Hari igihe Imana ikuraho ikintu kigasigara cyigaragambya. Mose amaze gupfa Imana yatumye Sauli kumaraho abamaleki bari barasigaye, agize abo arokora Imana ihita imuca ku ngoma. Amasengesho akuraho ikintu burundu. Dushime IMANA KO YUMVA GUSENGA

• Abayobozi bo mu isi bagira iminsi bakora indi bakaruhuka ariko yo ntikinga, iyo utatse ntikwihorera iravuga ngo ni ikihe kibazo ufite. Muri iki cyumweru dusenge tubone ikimenyetso ko yagezeyo, na message iyo igiye urabimenya, ubona ikimenyetso cyerekana ko yagiye; yaba iya tel, email cyangwa whatsApp n’amasengesho yose y’iki cyumweru dusenge tubimenye. Dusenge kugeza igihe tubonye ko amasengesho yagezeyo.

• Imana irumva, yumviye Yona mu nda y’urufi, mu mara, mu mazi, ifi yamumize, nta mwuka, Yona asenze ifi iramuruka. Nawe aho cyakumiriye hose kikuruke. Yona ntiyabashaga kuvuga kuko iyo avuga amazi yari kumujya mu kanwa, asengera mu mutima iramwumva ifi iramuruka. Imana yumva gusenga ikabibyaza umusaruro. Senga wavuga utavuga bizamenyekana ko wasenze, nubwo tutamenya aho wasengeye.

Pasitori Uwambaje Emmanuel