Imana yo mw’ ijuru izagufasha mu bibazo uhura na byo

Imana yo mw’ ijuru izagufasha mu bibazo uhura nabyo. Itangiriro 28:10-17

Dukunze kugira akamenyero ko kwizera ko Imana yo mw’ ijuru itabara gusa abafitanye nayo umubano wihariye icyigisho cyo muri iki gitondo kiratwereka ko guseruka kw’ Imana ntaho guhuriye n’ ibyo umuntu akora ahubwo biterwa n’ubutware bw’iyi Mana ikora uko ishaka yabikoreye umusore wari ahunze ageze mu butayu, wenyine kandi kure y’ umuryango nyuma yo kubeshya se agatwara umugisha wa mukuru we.

Imana yamushyize hejuru

Ageze i Bethel nyuma y’amasaha 22 y’ urugendo, yakobo ahitamo kuharara . Yashoboraga gutekereza ko Imana ituye hamwe na Se ko ari wenyine aho hantu hatazwi. Imana isubiza iki gitekerezo cyo kwibaza no kwiheba imushyira hejuru imubwira ko ijuru rigiye kukuvugisha. Imana yari hejuru ya byose kandi iza itaje guhana uyu mubeshyi ahubwo kumwizeza no kumushimangirira amasezerano
yari yarasezeranyije Se

Bashiki banjye bene data niba mugeze mu bibazo bikomeye mukaba mutazi icyo gukora, mbafitiye ubutumwa bwiza . Imana yo mw’ ijuru ishaka kwinjira mu bibazo
byawe irashaka kugushyira hejuru kugira ngo ikureho ibiguhangayikisha. Abamarayika bazengurutse abamutinya bose kugira ngo bamukure mu byago (zaburi 34 :8).

Yakobo mu nzu y’ Imana..

Yakobo aravuga ati : Imana iri aha hantu, kandi njye sinari mbizi. Ibi bishatse kuvuga ko ushobora kuba uri mu bwiza bw’ Imana ntiwigere ubimenya. Kandi ko Imana ishobora kugukorera ibitangaza mu gihe umuntu wicaye iruhande rwawe ntacyo akeka cyangwa atatekereza ko ihari. Inzu y’ Imana ni Kirisitu, Jambo wigize umuntu (Yohana 1 : 14) nawe uri inzu y’ Imana d (1 abakorinto 3 : 16).

Yakobo yari mu bwiza bw’Imana yagomba gukoresha ayo mahirwe akabona ibyiza biburimo. Imana iraza ikifatanya nawe mu mibabaro yawe kugirango ikubere Emmanuel ( Imana turi kumwe) muri iki gitondo. Imana itura mu mashimwe y’ ubwoko bwayo(zaburi 22 :18 ) ibana namwe mu bukene bwanyu ikabahaza aho guhangayika utekereza ibizakubaho , itegereze ubutunzi bwose buri mu nzu ya So.

Yakobo yabonye inzugi z’ ijuru

Ubuturo bw’ Imana buri ahirengeye. Imana iri hejuru ya byose kandi yitegereza ibikubaho mu buzima. Namwe muba mu nzu yayo ni ukuvuga reo ko mufite amahirwe imbere yanyu, mufite uburenganzira kuri data kandi ntacyabuza ijuru kubakingukira. Amarembo y’ ikuzimu ntacyo azabatwara ( Matayo 16 : 18) Imana iraza kubafungurira ibitare by’ amazi kugirango ibahe umugisha iri joro. . noneho rero zamura urwego rwawe kugira ngo urebe ibibera ku ntebe y’ Imbabazi ! Bibiliya ivuga ko muzabohora mw’ isi no mw’ ijuru bizaba bibohowe (Matayo 16 :19).

Rev. Lusson Napoléon