Imana yishimira gukora ibintu bishya buri gihe.

IMANA NI IMANA Y’IBISHYA!

Hari igihe tuba mu bishaje byo mu mwuka. Ukabona abakozi b’Imana bashaka gukomeza kugendera ku dusigarira tw’amavuta y’Imana bahoranye kera, ntibipfuze kwinjira mu bundi bwiza.

Ibintu bishya Bizana iterambere!

Urwego rushya rujyana n’ubumenyi bushya. Iyo tuvuze ubumenyi dushobora kumva n’amahishurirwa. Daniyeli yaravuze ngo mu bihe by’imperuka: Daniyeli 12 : 4 Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.

Iyo ubwenge bugwiriye, imitekerereze iragwira. Iyo imitekerereze ihindutse, ntabwo abantu bakomeza kubaho nkuko babagaho ejo. Tugomba kubaho twitaye ku bumenyi tumaze kunguka kugeza uyu musi.

Guhindura imitekerereze no kwinjira mu bishya ntabwo bisobanura ko ibyejo tugomba kubisuzugura, oya! Imana ishimwe kubw’ejo hahise, kubw’ibyo twamenye n’uburyo twakoze. Ariko uyu musi, ni umusi mushya, dukeneye ububyutse by’uyu musi, amavuta y’uyu musi.
Abari maso bamaze igihe bakorera Imana bitandukanya gato n’ejo hahise kugira ngo binjire mu bishya by’Imana bijyanye n’igihe barimo.

Bibiliya ibyita amavuta mashya:

Zaburi 92 : 11 Ariko washyize hejuru ihembe ryanjye nk’iry’imbogo, nsizwe amavuta mashya.

Duhamagarirwa kureba tukamenya niba amavuta dufite ari ayiki gihe.
Uyu musi tugomba kwinjira mu bishya by’Imana, byo mu gihe cyacu! Ntabwo ibi bivuze ko tugomba gusa n’isi. Ahubwo ni guhangana n’ikintu kitari cyiza gikunze kugaragaza ko akenshi abakristo bahora bari inyuma. Nk’abana b’Imana, twakagombye kuba ababimbuzi b’iterambere, apana abahora inyuma. Mu gihe cy’ububyutse, itorero rigendera imbere y’isi, hanyuma mu gihe kitari icy’ububyutse, isi iba yarasize itorero.

Ejo hararangiye, ubu turi uyu musi! Manu Imana yahaga Abisirayeli yabaga iy’umusi umwe. Bagerageje kuyifata nyuma y’umusi, basanga yarangiritse, kandi umusi umwe imbere yawo yabaga ari nzima.
Ubwo igicu cayoboraga abisirayeli mu butayu, ntacyo byari bimaze guhama aho cyahoze ejo. Imana iriho irategura ingabo zayo z’ibihe bishya. Iryo jonjora riraterwa nuko umuntu yiteguye kugendana n’ibishya, cyangwa se akaba yishakira kuguma mubyakera. Riraza kureba niba umuntu mu by’ukuri yiteguye kwinjira mu mavuta mashya cyangwa se ashaka kwigumira mu mavuta ya kera.

Hari umusi nakurikiranaga iyamamaza ry’abantu bagiye bazana impinduka mu kinjana gishize. Ijambo ryabavugagwaho rirasa ritya: “ Ni kubera ko banze kugendera mu kigari hanyuma bashaka impinduka nziza,… nyuma babasha guhindura isi!”

Ni nako bimeze no mw’itorero: Ni abantu “bitandukanije”, amatorero “yitandukanije”, abo nibo bashobora gushikira ibishya Imana igaragariza umubiri wa Kristo.

Bibiliya itubwira ko muri we dufite ubuzima no kugenda turiho. Imana ishyiraho impinduka mu buzima bwacu. Kandi iyo mpinduka ijyana n’iterambere. Iyo mpinduka ituma tuvumbura udushya iteka iyo turi mu mugambi w’Imana. Tukamenya uburyo bushya bwo gukora, tukamenyana n’abantu bashya, n’ahantu hashya.

Murebe nk’amazi, iyo ari ahantu hamwe nibwo udukoko tuza tukaguma hejuru. Ariko iyo ataguma hamwe, nta dukoko twayazaho. Ni nako ubuzima bw’umukristo bumera, iyo ayoborwa n’Umwuka Wera, ntabwo abadayimoni bamenya ibye!

Muri uyu mwaka wa 2013, ntimutinye ibintu bishya !
Mwifungure imbere y’ibintu bishya. ( nzi ko abenshi bari gusoma ibi iri jambo Imana yaribahaye ).

Mwibuke ko, iyo tuvuze ibishya bituruka ku Mana, tuba tuvuga Umwuka Mushya, nukuvuga impinduika mu mwuka wera.
Kandi iyo umwuka wera aduhinduye, aba agira ngo atugeze ku rundi rwego, mu bundi bwiza.