Imana yawe ntiyahindutse ahubwo ni imvugo yayo utarasobanukirwa

Ariko noneho Uwiteka yakuremye wowe yakobo kandi akakubumba wowe Isilayeli,aravuga ngo witinya kuko nagucunguye,naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe ,nuca no mu migezi ntago izagutembana .Nunyura no mu muriro ntago uzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe ,Uwera wa Islayeli umukiza wawe ( yesaya 43:2-3)

Aya ni amagambo y’ubuhanuzi yahanurirwaga ubwoko bw’Abisilayeli kubwo gucungurwa Imana yabo ari nayo yacu yari ibafitiye, ubu rero ni ubuhanuzi bukomeye cyane akenshi natwe twizereramo tukizera ko Imana yacu izabana natwe mu buzima butandukanye tuba turimo. Gusa na none n’ubwo iri jambo turyizereramo hari igihe usanga abantu baryigishywa cyangwa bakarifata mu marangamutima yabo bakishyiramo ko kuba babaye abakozi b’Imana cyangwa kuba bakijijwe bagiye kuba mu mudendezo, nyamara si uko biri kuko Imana yashakaga kutubwira ko n’aho ibigeragezo by’abakiranutsi bizaba byinshi bikamera nk’amazi ahurura, ukageragezwa bikakumerera nk’umuriro ugutwika, humura uzabibamo byamara amaherezo niwizera uzabisohokamo amahoro.

Umukozi w’Imana Yeremiya Imana yaramusanze abwirwa ko yamumenye atararemwa munda ya nyina umubyara,ndetse ko Imana yamwejeje ataravuka maze imushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga Yose, maze Imana imwongereraho ko imuhaye ubutware mu ijambo ko ashyiriwe hejuru y’amahanga n’ibihugu y’abami kurandura no gusenya kurimbura no kubika,kubaka no gutera imbuto (Yeremiya 1:4-10), n’ubwo Yeremiya yakoze imirimo myinshi y’ubutwari yaje kugera aho yitiranya imvugo y’Imana nawe yiyumvisha ko kuba afite isezerano ry’Imana atakagombye guca mu bikomeye nk’ibyo yari agezemo niko kuvuga ngo “Ayii Uwiteka waranshutse nemera gushukwa, undusha amaboko nicyo gituma unstinda , mpindutse urwamenye umunsi wose,umuntu wese aranseka” ( yeremiya 20:7)
Bene data umurimo wo gukorera Imana ni umurimo usaba kwihangana cyane ko utaboneka mo umunezero mwinshi ariko ntago ari uko Imana yadushutse ntan’ubwo ari uko iduhima ngo yange gusohoza ibyo yavuze ahubwo imvugo yayo ni imvugo izimije kandi isobetsemo ubuhanga bisaba rero ko urushaho kuyegera kugirango hato utazatwara ibyayo uko wishakira bikaba byanakugusha.

Mwibuke Yohana Umubatiza ni umwe mubo Yesu kirisito ubwe yatangiye ubuhamya bwiza, yewe nawe ubwe yakoze umurimo ukomeye wo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ndetse agera n’aho Imana imuha Kubatiza yesu ariko nawe yageze muri gereza cyane ko yumvaga ntacyamuhangara ari kumwe na yesu, amutumaho ati mumumbarize ngo Ese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi? ( luka7:18), nyamara Yesu yamusubije agira ati Umurimo w’Imana uracyakorwa nyamara hahirwa iwo ibye bitazagusha.

Muby’ukuri Imana Twizeye ntago yahindutse iracyadukunda, ndetse yiteguye no kutugirira neza ahubwo birakwiye ngo imvugo yayo tuyisobanukirwe kuko akenshi hari igihe tuyumva nabi bigatuma tuyi vovotera tukayishyiraho urubanza, ariko yaba twasobanukirwaga n’imvugo yayo ubuzima bwa hano mu isi twazabusoza tutagushijwe n’iby’Imana ahubwo bikatubera inkomezi.