Imana yari yiringiye ko uzera imbuto!

Yemwe mwa baturage b’I Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’ I Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye. Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibuYesaya 5: 3-4

Umutwe w’iki gice cya gatanu , uravuga ngoImana ishinja abayuda ubuhemu!! Ni igitangaza. Mu yandi magambo bahemukiye Imana. Dore impamvu Imana ibashinja ubugome cyangwa se ubuhemu ( biva ku nshinga Guhemuka): Yesaya 5:1-2

  • Urutoki rw’uruzabibu ruri ku musozi urumbuka
  • Ararutabirira arukuramo amabuye
  • Aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane (“ Icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi” Umubwiriza 7:29)
  • Arwubakamo inzu y’amatafari ndende, acukuramo n’urwina
  • Nuko yiringira ko ruzera inzabibu ariko rwera indibu .

Mu magambo atajimije, Imana yari yabakoreye ibyiza byose bishoboka kugirango irebe ko bakwera imbuto zikwiriye abihannye ariko biranga, niyo mpamvu irimo kubashinja ubuhemu! Yesu atugirire neza.

Simwe mwantoranije,ahubwo nijye wabatoranije, kandi mbashyiriraho kugirango mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho, kugirango icyo muzasaba data cyose mu izina ryanjye akibahe” Yohana 15:16

Buriya reroicyo uricyo kiruta icyo uvuga. Njye nakijijwe kubw’abana b’abakobwa banyereye imbuto. Nari umwana w’imyaka 14, ntangiye kuba gakumi gato, kandi dutuye muri Nyamirambo ahantu hashyushye mu mico no mu myifatire. Imana rero yaje kumfungura amaso, numva ngize ubwoba bw’ibikorerwa I Nyamirambo, ariko ngiye kubona mpabona abana b’abakobwa babiri batameze nk’abandi kandi ikigeretse kuri ibyo byose, nuko bari imfubyi zirera, ntangazwa nuko nta muhungu winjira muri urwo rugo, ntangazwa n’ubwitonzi bw’abo bakobwa, numva nifuje kumera nkabo! Amen. Mu by’ukuri si idini nakunze kuko kugeza aho, sinanzi naho basengera, nakunze imbuto zabo, ndabegera mbabaza impamvu bameze gutyo bati twarakijijwe, nti ese gukizwa ni iki? Bati ni ukwihana ibyaha, bati iyo ukijijwe ntiwongera gukora ibyaha nkana! Ni aho natangiriye njya mu rusengero gukizwa , ndashima Yesu ko yambereye inshuti nziza.

Ikijya kimbabaza iyo mvuze ubu buhamya, nuko nyuma y’igihe, babakobwa baje kunshaka barambwira bati rero wowe niba ubishoboye wikomereze iby’agakiza, naho twebwe tubaye tubiretseho gato, twakijijwe tutararya ku byaha , turagiye wenda tuzaba tugaruka!!! Haciye igihe gito intambara iratera ntayandi makuru yabo namenye.

Mwene Data, nagirango usubize amaso inyuma ubanze wibuke kugira neza kw’Imana. Umuririmbyi we aravuga ngo: “Bara iyo migisha nonaha, iyo Imana yakugabiye, uyibare ntusige numwe, ngo erega ni myinshi yo gutangaza”. Icyakora, hari igihe umuntu aba afite ibihe bibi byo mu Mwuka, aho aba yumva nta kiza yabonye ku Mana, akumva no kwera imbuto, gukizwa ntacyo bikimubwiye , ariko niba aruko biri ,nawe ushatse wamera nka wa muntu ngo wagiye gusezera Imana ngo ayibwire ko ntacyo yamukoreye!!!

Ngo yabwiye Pasitori ko ashaka gusezera Imana, Pasitori nawe ati nta kibazo, ariko kandi nanone, mbere yo kuyisezera ubanze unayishimire nibura niyo cyaba ikintu kimwe wibuka yaba yaragukoreye. Nuko ngo aragenda aratangira ati” Mana nje kugusezeraho . Koko unyime……!!, nigihe maze nsengera……… ukaba utaranshubije! Icyakora hari igihe nari ndwaye meze nabi urankiza, aha ndagushimye da!! Hari n’igihe umwana wanjye yarembye hafi gupfa, ayiweee nibutse ko ari wowe wamukijije, hariya iyo ataba wowe Manaaaaaa, kandi ndibutse mu ntambara byari byarangiye, ayiweeeeeeeeeeeeee Mana we sinkigusezeye nsanze ibyo wakoze aribyo byari bikomeyeeeee, n’ibindi uzabikora” Imana ishimwe

Imana yo ku ruhande rwayo,yakoze ibyo yagombaga gukora byose kugirango nere, were imbuto. Niba wowe rero ufite icyo ushinja Imana , nakubwira iki shinga urubanza muburane, kuko nayo ,Imana iravuga iti”nimudukize njye n’uruzabibu rwanjye” Ba Meshaki bo baravugaga maze ngo naho itadukiza!!!! Naho itabikora, nta kabuza ko turibwere imbuto!!

Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho…………” Yohana 15:2 Ibihe byiza

email: aliceruge@yahoo.fr

Tel 0788752625