Imana yankuye mumwijima inyereka umucyo!

Navutse mu mwaka wa 1914 ku Muramvya ku Gataka, ni ku misozi iri haruguru ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ubu ndi hafi kugeza imyaka ijana. Data yitwaga Mushoza, akaba yari afite abagore batatu n’abana 18, cyane cyane ko twabyirutse agakiza kataragera muri Kariya Karere k’i Murenge twari dutuyemo.

Icyo gihe abantu benshi barangwaga n’imihango ya gipagani, harimo guharika bakageza ku bagore bane, kwambara inigi n’inyereri, n’ibitare, n’igiseke, n’icwende, n’umubavu, n’umuheto, n’igisabo n’umubirikira, n’umuzimu w’umushumba, n’ingeregeri no kwambara ibisango, ndetse no gukora umuhango wo kugangahura iyo habaga hari umuntu wishye n’inkuba.

Ku batazi icyo kugangahura bisobanura: iyo inkuba yakubitaga, nta wagombaga kurya, kunywa, nta n’umubyeyi wagombaga konsa ndetse ntanuwanywaga inkono y’itabi, kugeza aho umupfumu yazaga agakora imihango y’ubupfumu no kuminjagira imiti muri urwo rugo, yayirangiza akaba aribwo aha abantu uburenganzira bwo gusubira mu buzima busanzwe. Ubwo nibwo buzima twari tubayemo.

INTANGIRIRO Y’UBU BUHAMYA

Ijambo ry’Imana: Yohana 3:3

Numvise ijambo ry’Imana ubwa mbere no kwakira agakiza mu mwaka wa 1936. Uko byagenze: twari dutuye ku Gahunga, haruguru gato ya Uvira hafi yo ku Munanira. Twakundaga kujya kudaha umuroba epfo ahitwa mu Kavimvira (Uvira). Nuko dutashe twikoreye umuroba, tugera ahitwa Kiromoni dusanga ahantu bari kubwiriza ijambo ry’Imana mu i Kanisa (Itorero). Nari kumwe n’umugabo witwa Muhasha Ezekiel wo mu muryango w’Abashombo dusigarana aho twumva ijambo ry’Imana, abandi twari kumwe baradusiga. Babwirije ijambo rivuga ngo hari i Byiringiro ko abapfuye bazazuka bakongera bakabaho mu Bwami bw’Imana iteka, nkuko Yesu nawe yapfuye akazuka (I Abatesalonike 4:13-14), nuko ndaryemera nakira agakiza.

Nyuma yaho gato twarimutse tuva aho ku Gahunga, tujya ahitwa i Muhungu naho ni mu gihugu cy’ibufurero, ari naho murumuna wanjye Mwungura yakiririye agakiza ahita atangira n’umurimo wo kwigisha ubutumwa bw’ijambo ry’Imana (niwe wabaye Umwigisha wa mbere w’ijambo ry’Imana muri kariya Karere twari dutuyemo). Yakurikiwe na Kajabika tumaze kwimukira ahitwa i Mushojo hafi yo mu Rubuga, ndetse n’Umudamu witwa Kibihira (Umudamu wa Bitwenge Petero). Abo uko ari batatu babatirijwe rimwe mu mwaka wa 1944 i Remera. Mwungura yabatijwe ku izina rya Matayo, Kajabika abatizwa ku izina rya Andrea, naho Kibihira abatizwa ku izina rya Elizabeth. Bamaze kubatizwa bahise batangiza itorero aho i Mushojo, ari naryo Torero ry’Imana rya mbere ryabayeho hariya mu Karere k’i Murenge. Ariko kuberako twari tutaragira inariribonye ihagije mu ijambo ry’Imana, twahamagaye umu Pasitori witwa Gakoze Filipo (wo mu baturanyi b’ababembe) aba ariwe uza kutubera Umushumba wa mbere.

Nubwo nakiriye agakiza mbere, sinahise mbatizwa, ahubwo nibanze mu byo kwigisha abantu gusoma no kwandika kuko nari nabyigishijwe n’umuturanyi wo mu Bafulero witwaga Haringi wakoraga umurimo w’ubugoronome. Naje kubatizwa mu mwaka wa 1950 mu Turambo. Uwo murimo wo kwigisha abantu gusoma no kwandika ariko wagize akamaro gakomeye kuko byatumye abantu benshi bamenya gusoma ijambo ry’Imana no kurikunda.

IGITANGAZA CY’ABEREYE MU TURAMBO

Tuvuye i Mushojo twimukiye ahitwa mu Turambo tuhatangiza irindi Torero, ndetse dukomeza kuhavugira ubutumwa bwiza, abantu benshi bakomeza kuva mu mwijima, bakira umucyo w’agakiza (Abefeso 5:8-10).

Aho mu Turambo Imana yaje kuhadukorera igitangaza gikomeye cyatumye abantu benshi bakizwa bakira Yesu: mu mwaka wa 1951, inkuba yarakubise mu Muhana wacu yica abantu batatu (Umukobwa wanjye w’imfura witwaga Nyiragaba, muka Data witwaga Nyirakijanda, ndetse n’umwishwa wanjye wari ukiri muto ubu ntibuka izina). Mu bisanzwe iyo Inkuba yakubitaga mu Muhana, abawuturiye bose bagombaga gukora umuhango wa gipagani wo kugangahura. Byavugwaga ko abatarakoraga uwo muhango bose bahumunaga ndetse bagakenyuka kuburyo abantu benshi babyubahirizaga.

Kuberako ko twe twari tumaze kumenya Imana ntitwakoze uwo mugenzo wo kugangahura, abantu bo mu mihana twari duturanye bagira ubwoba ngo turapfa cyangwa duhumane ariko ntitwapfuye ndetse ntitwanahumanye, ibyo bikaba byaratumye abantu bihana ku bwinshi, biyambura inigi bakira agakiza barabatizwa. Mu bihanye mu ikubitiro harimo umugabo witwa Mutumitsi Daniyeli ndetse n’abandi benshi.

UBUTUMWA MZEHE RUTABAGAYA YEREMIYA ABWIRA ABAKIRISITO B’UBU

Matayo 7:13-20. N’ubutumwa bujyanye no kunyura mu irembo rifunganye ariyo nzira ijya mu bugingo buhoraho. Kwirinda abahanuzi b’ibinyoma bagenda baduka, nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo tuzabamenyera ku mbuto zabo.

source abayumbe