Imana yankijije ubuhunzi impa kongera kwiga nyuma y’ imyaka 10 ( Igice cya 2)

ISHIMWE RY’UKUNTU IMANA YAMPAYE AKAZI

Habura iminsi 4 ngo dukore ikizamini cy’ako kazi, umwana ararwara bikomeye njya mu bitaro, ariko Uwiteka atuma umwana w’umunyeshuri ngo ambwire ntuze ko ari ifuhe rya satani kubera agaseke Imana yanteguriye. Nabuze umwanya wo kugira icyo nsoma kubera umwana yararembye cyane, yoroherwa buracya nkora examen, ndavuga ngo ndasoma nijoro, umuriro urabura mu bitaro burinda bucya bari gukoresha amatara ya petrol.

Mu gitondo mbyutse mfata igitabo cya PMTCT, nsoma gusa page imwe ya mbere, ndekeraho mpita njya mu kizamini, bari bavuze ko bashaka abantu 8, dukora turi benshi kandi bavuze ko ababona hejuru ya 30/40 muri ecrit aribo bakora interview, njye nabonye 24/40, hari hari n’ababonye 36/40, ariko abakoreshaga examen bakora akanama bemeza ko ufite hejuru ya 20/40 akora interview, Haleluya!
Nagiye gukora interview, bambajije gusa ibibazo bivuye kuri rwa rupapuro nasomye, ikiyongereyeho nuko bambajije ngo uri umukristo! Nahise mbona 37/40.

Ubwo akazi mba nkabonye gutyo. Haleluya!

Maze gutsinda ikizamini cy’akazi; Nasabye Imana nyinginga ngo indinde gukora Maternité cyangwa salle d’operation! Gusa burya Imana niyo imenya ibidukwiriye birushijeho kuba byiza kuruta ibindi, maze ikaduhitiramo. Ariko ubwo Imana yari yarambwiye ko izampa kwiga kaminuza, ubwo numvaga ngiye gukora igihe gito ntegereje resultants nkigira muri kaminuza, ariko inzira z’Imana zirenze uko twabyibwira.

Ngiye gutangira akazi bati buri wese agomba kunyuzwa muri services zose mu rwego rwo kumenyerezwa, usibye Consolée kuko Docteur ushinzwe Maternité yamusabye!
Resultants zaraje nsanga mfite 4.6/11, nta bourse mfite, nti karabaye! Ariko nyuma y’imyaka 2 n’igice nkora Maternité basabye abantu bakora Maternité ko bakwiga kujya bafasha muganga ari kubaga, bose barabyanga, numva umutima unyemeza kujya mufasha. Umushara wa mbere wose nawutuye Imana.

Ibitaro byacu, bijya bitanga bourses rimwe na rimwe, ku bantu bamaze kuhakora nibura imyaka 3 kuzamura, ubwo rero baje gukora inama nanjye nari ndi mu banditse basaba kuzajya kwiga, ariko nari ntaruzuza imyaka itatu. Ubwo bafashe abantu bane gusa, ngiye kubaza barambwira ngo sinari nuzuza imyaka 3, banyereka urutonde rurerure rw’abantu batafashe, batanze rapport ku bazungu bafasha ibitaro, bati nimwongereho umuntu umwe basanga bakeneye umu anesthesiste, bati twafata nde mubona wahita amenyera salle d’operation, bati Consolée wo muri Maternité yamenyereye ibagiro, ng’uko uko naje kwiga KHI (ubu yabaye UR-CMHS).

Nari nahize ko n’ubundi nimpembwa salaire ya mbere (umushahara) ndangije KHI, nzayitura Imana, kandi nabyo yarabinshoboje. Yesu yongere ashimwe!

Reka nsimbuke mbabwire uko nagiye muri USA:

Ubwo twiga KHI, hari amasomo twigeze twiga ya Theologie. Tugeze ku isomo rya missiology, ndota ndi mu gihugu kigabanijemo ibice bibiri hari amajyepfo n’amajyaruguru, ngo ndibwira ngo menya ari muri Koreya kuko bavuga ngo Koreya y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru.

Hanyuma naje kubwira uwatwigishaga ibyo narose, arambwira ngo nzajya mu hanze y’u Rwanda, nugerayo ntuzabure kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, icyo gihe ndumva hari muri 2011.

Haje kuza umwana mu bitaro byacu, yaraboze igufwa ry’akaboko, amara umwaka mu bitaro byacu, aza gusabirwa ubufasha muri USA, ngo bakure igufwa mu kaguru barishyire mu kaboko.

Narose numva ijwi rimbwira ngo ni wowe uzamuherekeza. Hanyuma babwira nyina bati hitamo uzaherekeza umwana wawe, ati nta wundi ni wa mukobwa witwa Consolée, ukora mu ibagiro. Umuzungu wafashaga uwo mwana aza kumbaza niba nabyemera? Ndabyemera.

Nibwo twuriye indege muri December (ukuboza) 2015 tugenda twumva ukuntu Yesu agira neza.

Nari narabwiye Imana ngo niba uru rugendo nta munezero Yo izarukuramo izandeke sinjyeyo, bucya ngenda niho yambwiye mission impaye, Haleluya!

Ntababeshye, mu ndege nagendaga nivugisha pe, mbega byandenze, nkavuga Imana, nkayishima.

Icyo ntabura kubabwira nuko ngeze USA aho mu nzu twabagamo Uwiteka yanzaniyemo abantu baturuka Nepal batazi Imana batazi Yesu, baje batwaye Imana yabo muri valise. Nagerageje kubabwiriza ibya Yesu nubwo nabonaga batabyumvaga neza.

Ndashima Imana ko yabanye natwe muri USA, ikatujyana ikatugezayo amahoro kandi yatugaruye amahoro.

Ikindi nababwira n’uko mbatizwa mu Mwuka Wera, nahawe impano yo kuvuga mu ndimi kandi ndacyazivuga kugeza n’ubu, iyerekwa ryanjye riba mu nzozi, numva abantu bambwira ngo nzi guhugura abandi nkoresheje ijambo ry’Imana…

Iyo ntekereje ineza y’Imana ngira ubwoba ,kuko mbona ngira amakosa menshi, kandi yo inyitaho cyane. Mba numva ntinye Imana kandi numva mparanira kuyubaha no kuyubahisha,uko nshobojwe.

Nk’umuntu hari igihe njya ngira intege nke ntizabura, ariko sindagira ibyago byo kuzitindamo, wenda ngo mbe natinyuka kumara 1week ntagize igihe kimbitse cyo kwegerana n Imana (nko kwiyiriza,…) kuko mpita numva nabaye umurwayi.
Mu rugendo rujya mu ijuru, mfashwa cyane no gusenga mu buryo bunyuranye, nkunda gusoma Bibiliya n’ibindi bitabo bivuga Imana, ibyo biramfasha cyane.
Umuririmbyi wa 149 niwe wavuze kuby’Urukundo rw’Imana ko ntawarondora uko rungana no kwandika ibyarwo ntabwo twabirangiza.

Ikindi ntabura kubabwira, nuko ku bijyanye n’umurimo w’Imana ubu ndi umukristo muri ADEPR paruwase Tyazo/Nyamasheke, kandi ndi umuririmbyi muri chorale Silowamu ku mudugudu wa Tyazo.

Umugabo nawe yaje gukomeza kwiga arangiza licence muri Santé Publique, ariko yabyize aniga amasomo ya Bibiliya yitwa ETD, ubu akaba nawe ari umupasteur muri ADEPR.

Zaburi 125:2

"Nkuko imisozi igose i Yerusalemu, niko Uwiteka agose abantu be uhereye none ukageza iteka ryose"

Uwiteka agota abamwubaha akabarinda, niba waravuganye nayo, tuza ukomere umutima, Imana izakugirira neza.

Izagutabara ku mugaragaro nk’uko yantabaye, iguhaze umunezero.

Amen.

Ndumva naba mpiniye aha,
Yesu abahe umugisha!

NIYIGABA Consolee
Niba utarasomye igice cya 1 kanda hano kugira ngo ugisome:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4265