Imana yankijije kunywa ibiyobyabwenge inyuzuza Umwuka Wera.

Nitwa Ndahimana Ignace navutse 1980 mvukira ahitwa Nyaruguru nakuriye mu muryango udakijijwe nkurira mu buzima bw’abantu nyine batazi Imana. Nyuma naje gukora akazi ka Leta ubuzima bwo gukunda ibyaha bwaje kunkomerana, nanyweye urumogi, njya mu busambanyi, kenshi nibera muri za « boite de nuit ( cadulac) »

Taliki ya 25/12/2003 nagiye ahantu bari bari kubwiriza ubutumwa bwiza ndakizwa baransengera kuko numvaga ndemerewe. Ariko kuko nakijijwe mu gihe cy’ iminsi mikuru isoza umwaka, byageze taliki 1/1/2004 nywa urumogi nk’urusezeraho. Ariko kuko nakoze icyo cyaha naramaze kwakira imbuto y’ Imana muri njye, icyo gihe byarankomereye mbura amahoro ndataha ngeze mu rugo ngira iyerekwa ijwi rirambwira ngo : « ubu ugiye gupfa kandi urarimbuka » nibuka ko Yesu agira imbabazi nyinshi musaba imbabazi mfata icyemezo cyo kureka urumogi burundu.

Nyuma naje kugira icyifuzo cyo kuzura Umwuka Wera kuko nabonaga abandi bishimira mu Mwuka. Nagerageje gusenga biranga ariko nari ngifite n’ uburangare ; nyuma naje kugira ikibazo gituma mfungwa, ndafungwa njya muri gereza. Icyo gihe narahugutse ndasenga mba hafi y’ Imana . Ubwo nibwo nuzuye umwuka wera. Nyuma naje gufungurwa ntangira gukorera Imana cyane.

Nagize ibigeragezo bikomeye maze kuva mu kazi ka leta ngira inzara ikomeye cyane ariko uko negeraga Imana niko yampaga amasezerano. Imana yaje kunshumbusha ubu mfite akazi keza kandi nabashije kubona inzu yanjye mu mujyi wa Kigali.

Nasoza mbwira urubyiruko rukiri mu bubata bw’ibiyobyabwenge n’ ubusambanyi ko bakwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo kuko niwe wenyine abasha kubakura ku ngoyi n’ uburetwa bw’ ibyaha.