Imana yambwiye ko izanshumbusha amashuri nacikirije none ingejeje kure […] – Ubuhamya bwa Pst Munezero Jean Damascene

Nitwa Pasteur Munezero Jean Damascene nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’iburasirazuba mu itorero ry’akarere rya Gatsibo, paroisse ya Gorora, mfite umugore n’abana batanu. Dushimye Imana itwemereye kugirango tubagezeho ubuhamya bw’iby’Imana yadukoreye muri make turashaka kugira ngo abantu bamenye ko Imana igikora kubera ko hari Abakristo bihebye batakigira ibyiringiro, ariko iyo bumvise ubuhamya bw’ibyo Imana ikora bagira ibyiringiro.

Navukiye mu cyahoze cyitwa komini Murambi byari muri Byumba, ubu ni mu karere ka Gatsibo, mvuka ku gasozi kitwa i Matare na Kayenzi ubu ni muri Gatsibo. Navukiye mu miryango itari ikijijwe, ikennye hahandi kugira ngo turye tubeho bagombaga guca incuro (guhingira ibyo kurya).

Ndi umwana w’imfura iwacu, navutse nisanga muri ubwo buzima bw’ubukene mu miryango itarize, bantangiza amashuli abanza mba umwana w’umuhanga. Nize reforme y’umwaka wa 8 nazaga mu bana batsinda neza. Kubera ko nari mvukiye muri ubwo buzima nkagira amahirwe yo kwiga no kuba umuhanga naje kugira intego ndavuga nti nzatsinda kandi nakundaga ishami ry’indimi numvaga ari zo nziga nkaba umunyamakuru.

Gusa nta bwo byaje kumpira kubera irondakoko n’irondakarere n’aho politike y’igihugu yari iri. Natsinze ikizamini cya Leta cy’umwaka wa 8 mu mwaka 1985 bampa kwiga mu ishami ry’indimi i Save ya Butare, icyo gihe abana b’abakene baratsindaga bakabasimbuza abana b’abakire hanyuma rero mu gihe ndi kwitegura kugura amavarisi byose byo kujya ku ishuli umwana w’umukire aca inyuma ajya guhinduza amazina muri minisiteri banzanira ibipapuro bivuga ngo bari bibeshye amazina si ayanjye biba biranze ayo mahirwe mba ndayabuze.

Mu ntangiro z’umwaka 1986 biba, byarasakuje bigera kure baza kumbwira ngo nzaze gusibira ndongera ndasibira ndongera nsinda ikizamini cya Leta cy’umwaka wa 8 bampa kwiga mu ishami ry’indimi i Janja mu majyaruguru. Icyo gihe na none umwana w’umucuruzi agura umwanya wanjye ubuzima numvaga burangiye ibyiringiro byo kubaho birangiye, icyo gihe haza umugiraneza w’umubyeyi w’umudamu arambwira ati “Wa mwana we twamenye ibyakubayeho bakuguze incuro 2”. Ajya kunshakira akazi k’ububoyi i Rukara na Gahini ahantu hitwa mu Mitungo hafi ya Karubamba. Imyaka 6 nagombaga kwiga kugira ngo ndangize amashuri yisumbuye i Save cyangwa i Janja nayikozemo akazi k’ububoyi i Rukara na Gahini hanyuma nza kwakira Yesu.

Nagize igikomere ku mutima wanjye mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8 iyo abanyeshuli bazaga mu biruhuko mu gace k’iwacu numvaga umutima wanjye utishimye, Satani akanyongorera ngo ntibandushaga ubwenge nzajye mu gisirikare nibe imbunda mbarase, hanyuma nca ku rusengero i Rukara habaye igiterane numva umuvugabutumwa aravuze ngo “ Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze musange Yesu arabaruhura.” Ninjiye mu rusengero numva ijambo ry’Imana, maze kuryumva numva ko Yesu yangirira neza. Nari ngeze mu kigero cy’imyaka 18 ntangiye kujya mu byaha, numva ijambo ry’Imana hanyuma ndakizwa abakozi b’Imana bandambikaho ibiganza.

Nagira ngo mbwire abanyumva, iyo umuntu yakiriye ijambo ry’Imana riramubohora. Numvise umutima wanjye utuje, numva ko Imana izangirira neza maze kumva ibyiringiro by’ijambo ry’Imana. Nkijijwe nakomeje gukora akazi k’ububoyi ngeza aho maze kumva ko Imana ikora nkajya njya mu byumba by’amasengesho aho i Rukara, ijwi ry’Imana rikavuga ngo “Bana banjye nzabatabara,” nkumva jyewe ntibindeba. Nagira ngo mbwire abantu bose batwumva, iyo Imana ivugiye mu ruhame iba ifite uwo ibwira, kandi iyo Imana itanze amasezerano irayasohoza na n’ubu iracyayasohoza.
Ijwi ry’Imana rikambwira ngo “Mwana wanjye nuguma mu gakiza nzagukoresha muri Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati,” nkumva nta bwo mbyumvise. Imana imbwira ijambo rikomeye cyane ngo ninguma mu gakiza izankoresha ku migabane yose y’isi, irambwira ngo izandiha amashuri yose nacikishije.

Hanyuma muri ubwo buzima nahise mva muri ako kazi k’ububoyi i Rukara nsubira iwacu i Murambi mu murenge wa Rugarama, mpita mba umuvugabutumwa bampa kuyobora umudugudu, bageze aho bambwira ko atari byiza kuba umuvugabutumwa ndi umusore.

Nateguye gushaka umugore, byari muri ubwo buzima tuba mu nzu z’ibigonyi kuko papa wanjye yari yarapfuye mu 1980 amaze kwirukana mama ashaka undi mugore, hanyuma nsaba umukobwa witwaga Kantengwa Patricie twaririmbanaga muri korali Abaragwa. Dusigaje nk’amezi 3 ngo dushyingiranwe, aje gusura iwacu mu bigonyi 3 bari baradusigiye nzarongorera muri kimwe arambenga kuko iwabo bari bubtse ibati kandi batuye n’ahantu heza twe twari dutuye ahantu hejuru ku gasozi, ni uko ambenga atyo…

Ntuzacikwe n’igice cya 2 […]