Imana yakuremeye kuba Umukristo - Dan Delzell

Hashize imyaka ikabakaba 2000 uvutse, nyuma y’aho Yesu Kristo aziye mu isi, agapfa hanyuma akazuka mu bapfuye. Ndetse mbere y’uko ugera kuri iyi si, Imana yari yarakuremye mu nda ya nyoko. Imana rero yakuremeye impamvu. Waremewe kuba Umukristo.

Imana ntishaka ko abantu bamwe gusa ari bo bajya mu ijuru, ahubwo ishaka ko abantu bose bajyayo. Ibyo bigaragara neza mu byanditswe byera. Icyatumye ikurema, ni uko ishaka kubana nawe iteka ryose. Kubana n’Imana bioshoboka gusa iyo wizeye Yesu Kristo umwana wayo. Umaze kuremwa mu isi, winjiye mu "baturanyi b’Imana." "Numara kuvuka ubwa kabiri," mu buryo bw’Umwuka ku bwo kwizera Kristo, uzinjira mu muryango w’Imana.

Imana ntiyakuremeye gusenga izindi mana. Yakuremeye kumenya ukuri, no gukunda ukuri no gukurikira ukuri. Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo. Ntushobora kugera ku ntego Imana yakuremeye, keretse wizeye Kristo ukamukurikira. Ibyo biroroshye.

Ushobora gutekereza ko ubwo ibyo byoroshye, buri wese azabikurikiza. Ariko nk’uko twese tubizi neza, abantu benshi cyane ntibarakamenya Yesu Kristo nk’Umukiza wabo n’Incuti yabo. Ibyo birababaje. Inzira imwe iki kibazo cyakemukamo, ni igihe abant ubumvise ubutumwa bwiza bw’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo, bakihana bakizera ubu butumwa bwiza. Uretse uko guhinduka ko mu buryo bw’umwuka, nta bundi buryo bushoboka bwo kugera ku ntego y’Imana mu buzima bwawe.

Byashoboka ko hari abantu b’Abakristo uzi, kandi ukaba wumva nta cyo bakurusha. Ibyo birashoboka, ariko wibuke ko abantu benshi mu isi na bo batandukanye nawe cyane. Kuba gusa ubona bikomeye kuba Umuksrito, ntibisobanuye ko usobanukiwe kuba Umukristo icyo ari cyo. Ahubwo bisobanura ko usobanukiwe uburyo abantu batandukanye. Ariko ntibikwiriye ko iri tandukaniro rigushuka ngo utabona ko ukeneye Yesu mu buzima bwawe.

Hari umwuka mubi ukora 24/24, iminsi 7/7, ushinzwe kwiba abantu icyo Imana ishaka kubaha. Uwo mwuka mubi ni Satani. Satani ni we utera ubuhumyi bwo mu mwuka mu mitima no mu bwenge bw’abatizera. Sinzi uko abikora, icyo nzi ni uko ijambo ry’Imana ari ko ritubwira (reba 2 Abakorinto 4:4). Kandi tujya tubona imbuto z’umurimo we ku isi yose. Irebere nawe uburyo abantu benshi batitaye ku bya Yesu nka Mesiya.