Imana yahishe abari abasilamu 18 mu mababa yayo inabarinda igitero cy’umwiyahuzi

Abasilamu bagera kuri 18 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ndetse bemera no kubatizwa mu mazi mensh, abo Basilamu begereye aboyobozi b’itorero ryo muri Arabiya babasaba kubabatiza kuko bashakaga kuzura Umwuka Wera ndetse bagahura na Yesu Kristo binyuze mu mubatizo w’ukuri.

Umushumba w’itorero yabatije abo bisilamu Pastor Paul yabwiye abo bizera bashya ko Umukwe aje mu bicu gutwara umugeni we,yakomeje ababwira ko ibyo Imana yavuze bigiye gusohora vuba.

Mu nkuru dukesha urubuga www.christianpost.com batubwira ko nyuma yo kubatizwa abo bizera bashya bafatanyije n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ndetse basangira n’igaburo ryera.Mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana abagore 2 n’umugabo 1 bo muri abo babatijwe buzuye Umwuka Wera nk’uko byatangajwe na Pastor Paul,ntawamenye aho mwuka wera yabajyanye,bumviye Imana bajya ahantu hitaruye urwo rusengero bari barimo kubera kuzura Umwuka Wera.

Pastor Paul yabwiye abo bizera bashya na bamwe mu bayobozi b’iryo torero gushinga minisiteri nshya aho hantu abo bizera bashya buzuye umwuka wera bagiye,bakajya bagira iteraniro rihoraho ndetse bakanabakurikirana.Yabijeje ko ku bw’ubuntu bw’Imana bazajya babakurikirana ndetse bakanabaha ubufasha bwose bushoboka.

Ku munsi ukurikira uwo abo bizera bashya babatirijweho,haje umurwanyi wo mu mutwe witwaje intwaro wa kisilamu afite umujinya mwinshi, afite imbunda na bombe amena urugi rw’iyo nzu abo bizera bashya bari barimo ariko kubw’ibitangaza by’Imana,yasanze abo bizera bashya bamaze amasaha 24 bavuye muri iyo nzu.

Abo bizera bashya bagize bati “Turashima Umwami Yesu Kristo ko yatubundikije amababa ye nk’uko inkokokazi ibundikira imishwi yayo, Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.2kor 9:15,Ubu turi mu kandi gace ,mudusengere n’abantu badukikije bakire agakiza k’Umwami wacu Yesu Kristo kandi twizeye ko bizashoboka ku bw’ubuntu n’uburinzi bw’Imana.”

“Mutima wanjye himbaza Uwiteka,mwa bindimo byose muhimbaze izina rye ryera.mutima wanjye himbaza Uwiteka,ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose,Agakiza indwara zawe zose,Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo,Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba,Agahaza ubusaza bwawe ibyiza,agatuma usubira mu busore bushya,Bumeze nk’ubw’ikizu.Zab 103:1-5.”

Deo [email protected]