Imana yagutabaye ikakurinda irashaka ko uyibuka

Mu mateka ya buri wese iyo havuzwe
gutabarwa abyumva ndetse akabishyikira bivuye ku buzima yanyuzemo bwari
bumukomereye yabuze uwamurengera nyamara akaza kubona gutabarwa
guturutse ahantu atatekereza, uyu munsi rero Imana irashaka ko wibuka
ndetse ukazirikana ko ari yo yabikoze.

Iyo dusomye ijambo ry’Imana( kuva 14:1-31) ritubwira inkuru z’uko
Imana yatabaye ubwoko bwayo bw’Abisirayeli burenga ibihumbi magana
atandatu hatabariwemo abagore n’abana kongeraho abandi banyamahanga bari
barizeye Imana y’abisirayeli, ubwo bageraga ku Nyanja itukura, inyuma
yabo ingabo za Farawo zibakurikiye, ku mpande ari imisozi gusa, mu
by’ukuri usanga ntaho guhungira bari bafite ndetse no mu bitekerezo
byabo nta bundi butabazi babonaga bushoboka nyamara Imana kuko itajya
ibura uko igenza ikora igitangaza gitunguranye ica inzira mu mazi maze
bambukira ahumutse, ingabo za farawo zishatse kubigaana zigwamo zirapfa
zirashira maze baba barazirokotse.

Si Abisirayeli gusa Imana yatabaye kuko nawe iyo usubije amaso inyuma
usanga hari byinshi byari bikwasamiye bishaka kukumura bunguri ariko
Imana igatabara, ibuka uburwayi bukomeye wabonaga ko butakira, abantu
bagerageje byanze,abandi baguhunze kuko wabanukiraga, abandi ngo
utabanduza ariko ubu warakize, ibuka abaguhigaga bashaka kukwica,
nyamara Imana niyo yabakurinze none ubu ariho urahumeka, ibuka abo wari
warahemukiye wibaza ko bazakwihorera ho nyamara kuba batarabikoze ntabwo
ari imbaraga zawe ni Imana yabikoze.

Byinshi bikomeye cyane wanyuzemo byatumye uhiga Imihigo ikomeye ku
Mana, ikibabaje rero ni kimwe, ni uko kuri ubu umaze kwibagirwa aho
yagukuye, ngaho kudahigura Imihigo wahize, kwiheba no kuyitotombera
wibaza ngo Imana ibahe ?

Abandi ntibakigaragara mu nzu yayo bamaze kuyitera umugongo baheruka
gusenga muri icyo gihe, abandi nabo bayobotse inzira y’abapfumu ngo niho
babonera gutabarwa !! Nyamara Imana irashaka kukubona imbere yayo utaje
kuyisaba ngo ikureho ibibazo ahubwo yifuza ko waza kuyisingiza ko uri
amahoro, niyo irama ikintu ikagikomeza, iruta abapfumu n’abakonikoni, ni
Imana yihagije.

Nshuti muvandimwe Imana ni umubyeyi wacu kandi duhora tuyikenera mu
mibereho ya buri munsi, icyiza cyayo ntabwo ijya yinubira kudutabara
gusa na none ntikunda uyibangikanya n’izindi mana cyangwa ngo ayitere
umugongo, icyo ishaka ni kimwe gusa, ni uko wibuka ko hari aho mwahuriye
ikagutabara, ibyo nubyibuka birakubera inkomezi muri iyi minsi ndetse
biragusubizamo ibyiringiro n’imbaraga zitari zimwe, yibuke kuko niyo
yagutabaye ndetse ikanakurengera muri bya bihe bikomeye wari urimo.

Ernest Rutagungira