Imana yaduhojeje amarira y’ ubupfubyi/ Masengesho J.Baptiste.

Jye Abantu benshi banyikangaho kuba umwana wo mu bisubizo nyamara nagize ibikomere byinshi mu buzima bwanjye. Twavukanye n’ abana bane 4 twabuze Maman mu 1994, Papa nawe tumuheruka jye mfite 7.

Mu mwaka 1997 twatangiye kwibana umukuru muri twe mushiki wacu afite imyaka 14. Ubuzima bwaranze jye mpitamo kujya guhakwa ndagirira inka abantu nta gihembo ahubwo ngo bantunge mbone uko mbaho.

Aha hantu nahakuye ibikomere byinshi mu buzima kuko nahuraga inka nabyutse saa kumi za mu gitondo nkabanza kujya kuvoma amajerekani nka 4 mu mubande cyane iyo babaga Bari bwenge urwagwa cg ikigajye hanyuma nkabona kwahura inka.

Mu mwaka 1999 natekereje kujya mu ishuri ariko barabinyangira. Nafashe umwanzuro wo gusubira kubana na bene mama kugirango ntangire amashuri abanza.mu gihe cy’ imyaka 2 nabaragiriye inka bansezereye banguriye agakabutura gato n’agapira bireshya, ntangira kwiga muri uwo mwaka.

Imiryango irimo ba nyogokuru, ba masenge 4 Bari baratwirukanye baduha icyumba ngo twibane nibwo twabonye abo data yakamiye batwima ibijumba, umushogoro... Twabagaho babiri muri twe bakajya gusoroma/Gusarura icyayi mucyo twitaga Poroje mu karere ka Nyaruguru. Jye na murumuna wanjye twari twarasabye mwalimu ko yadutandukanya umwe akiga mu gitondo undi ikigoroba kubera izi mpamvu 2.

1. Twari dusangiye imyenda yo kwigana ( twa tundi nahaweho igihembo) umwe yagombaga kugerageza kubanguka akayikuramo undi akayambara akajya kwiga.
2.Umwe mu gitondo yazindukiraga mu kabande gusaba ibijumba umugiraneza akamuha ariko akenshi bakadukorera imizigo kugirango baduhe ibijumba. Uvuye kwiga nawe yajyaga gushakisha ibya nijoro. Iyo umwe yabibonaga yarabangukaga akabiteka cg akabyotsa kugirango uwavuye ku ishuri n’ abagiye mu cyayi baze kubona ikibaramira. Gukina ku ishuri muri pause ntabwo twari tuzi uko bisa kuko mugihe cya pause twajyaga mu ishyamba gutashya ugahisha udukwi watoraguye basona ugafata iyambere. Twarakomeretse kuko tutibonaga muri famille no muri Societe nya Rwanda kubera ubwo buzima nyamara data mbere ya Genocide yari yifashije.

Ndibuka umunsi umwe inzara yaratwishe jye na murumuna wanjye duca ingufuri yo kwa nyogokuru tujya kwiba ibijumba kubw’ amahirwe make baradufata bakubise murumuna wanjye bikabije. Mukuru wacu na mushiki wacu basoromaga icyayi gusa nabo ntibari guhembwa ngo bakuremo nayo kugura avoka kuko twagombaga kuyagura icyate cy’ ibijumba( kugura igice cy’ umurima cyirimo ibijumba)

Twaje gutabarwa n’ Imana ndangiza amashuri abanza ntsinda ikizamini.mbura Minerval injyana muri Segonderi. Imana ni umubyeyi mu gihe natsindaga jye na mushiki wanjye twacuruzaga ikigajye (amarwa) dore ko twari tutarakizwa hanyuma igishoro twapimagamo ikigajye cya 12.000 Frw niyo mushiki wanjye yamperekeje twitwaje ariko ngeze ku ishuri kuko minerval yari 28.000 FRW baranyangira ariko turahendahenda baba bandetse ngo icyumweru nigishira bazanyirukane Tronc-comm nayize ahitwaga Groupe Scolaire St Jean Baptiste Cyahinda. Nahize imyaka 4 ariko iyo birukaniraga amafranga najyaga kwihisha mu biti by’ avoka.

Nasoje Tronc- comm nishyuye ya 12.000 FRW nubwo nabonye umushinga mu mwaka wa 3 undihirira mukuru wanjye yari yaraje i Kigari acuruza amashashi hariya hari isoko ry’ umujyi wa Kigali gusa ntacyo yari kudufasha. Mu magambo make inzira y’akababaro ni ndende ariko Imana ni umubyeyi.Ubu bene Maman 2 barashatse, babyaye hungu na kobwa.jye naje kubona Buruse ya Leta ngira amanota 70/73 njya nkwiga SFB ubu ndi mu mwaka wa 3.

Nyobora Cep(Umuryango w’ abanyeshuri b’aba panteconte) ugizwe n’ abakristo 380. Nshinzwe Discipline& Security muri SFB. Gusa Imana iyo impaye n’ umunota wo kuvugira mu ruhame nkibuka ibyatubaye ngira igihunga ariko Imana ibana nanjye kuyobora uyu mukumbi wayo Murumuna wanjye asoje Segonderi ariko yari yararetse ishuri imyaka irenga 4. Yiga ahitwa ESEKI( Kigoma) yagiriwe icyizere acyijya mu mwaka wa 1 kugeza muwa 3 ayobora Rajepra( ihiriro rya Gikristo) mu mwaka wa 4 yajyanywe kwiga ESEMU( Mukingi) naho aba Doyen imyaka 3 Ari naho arangirije.

Muri uyu mwaka 2016 Imana yaduhaye Permit definitif twese.

Dutuye mu mujyi wa Kigali Imana yahaduhaye ibipangu 2 ( byoroheje) N.B twese twaje gufata umwanzuro twimukira i Kigali dutungwa na Mukuru wacu aroba moto. Natwe tugakora ubuyede cyane mu biruhuko. Ndibuka ko 2011-2013 twabukoraga mu Kagarama, kuri ambasade y’ uburusiya mu kiyovu... Twakodesheje inzu zigera kuri 13.

Dufite akamodoka koroheje kadufasha transport ko kuba twifashisha gatwara umuryango ( itangiriro ry’ umunezero wacu) .Yesu weeeee ! Watubereye umubyeyi uduhoza amarira twatewe n’ imiryango none ubu societe iradukenera kandi icyo nababwira twababariye iyi miryango yaduhemukiye kuko ubu ntibishoboye nitwe tubafasha byose.

Duherutse Kumanuka mu cyaro dukoreshayo umunsi mukuru woroheje dushimira abantu badufashije barimo ba marume.

Dufashe umwanya tuvuga nabonye abantu Bose barira.

Mu buzima uko tuvukana turi 4 twarangwa n’ urukundo no kwitangirana kuko kubabara no kwishima k’umwe tubisangira twese kandi na nubu abantu benshi batangajwe n’uburyo tubana kuko aho tugiye hose tugendana naho uko tubanye byo ni ibanga kuko tuba kwa mukuru wacu jye na murumuna wanjye kandi afite umugore n’ abana 3 gusa igitangaza benshi ni uyu mudamu yatubereye nka MAMAN/mushiki wacu natwe tumubera basaza be dore ko nawe yahuye n’ umubabaro mwinshi yatewe n’ ingaruka nyinshi za Genocide.

Nsoje mbashimira kandi nihanganishije abantu bafite agahinda n’ishavu bibutse ibyababayeho kandi ndabibutsa ko Yesu amara agahinda n’ umubabaro.

N.B twese twarakijijwe kandi Yesu aduha affection/Care kuko tutibukaga uko umubyeyi afata umwana neza.
Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza.

Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza. 2Abatesaloniki 2:16-17

Masengesho J.Baptiste.
Tel: +250 788 537 994
+250 722 637 994
E-mail:jeanmaos92@gmail.com